Umukinnyi wa Aston Villa, Alisha Lehmann, yatangaje ko yanze icyifuzo kibi cy’umwe mu byamamare wamuhaye arenga miliyoni 90 FRW cyangwa 90.000 by’amapawundi kugira ngo bararane ijoro rimwe.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Ubusuwisi - afatwa nk’ "umukinnyi w’umukobwa urusha abandi bose ubwiza ku isi" -ndetse n’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Shampiyona y’abagore mu Bwongereza.
Uyu Lehmann wemeye ku mugaragaro ko yakundana n’abo bahuje igitsina ndetse n’abo batagihuje [bisexual] yinjiye muri Villa mu 2021 nyuma yo kunyura muri West Ham na Everton.
Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko, mbere yakundanaga na mugenzi we bakinanaga mu ikipe y’igihugu cy’Ubusuwisi Ramona Bachmann mbere yo gukundana n’umusore bakinana muri Villa, Douglas Luiz.
Uyu yavuze ko icyamamare mpuzamahanga gikomeye cyane,cyamuhaye amafaranga menshi kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina ijoro rimwe ubwo yari muri Amerika.
Ibi Lehmann yabitangarije muri podcast ya Dir Tea Talk, yakiriwemo n’umuraperi w’umudage Shirin David.
Yavuze ko uyu mugabo wamusabye ibyo ari "icyamamare cyo ku rwego mpuzamahanga" ariko yanze kuvuga izina rye.
Yagize ati: "Nari i Miami, ahantu nkunda cyane, kandi nahuriye n’incuti zanjye mu kabyiniro.
Nakiriye ubutumwa kuri telefone yanjye igendanwa, ariko sinigeze mbusubiza, ariko uwo muntu umwe yahise yohereza umurinzi kuza kundeba.
Ubutumwa bwaturutse ku muntu uzwi cyane. Twari twarigeze guhurira mu kirori kimwe.
Ubutumwa bwagirag buti: ’Ndishyura Alisha amafaranga 100.000 yo mu Busuwisi kugira ngo turarane ijoro rimwe.’
Ariko igisubizo cyanjye cyari - ntibishoboka!ku 100.000 gusa?"
Lehmann yavuze ko umurinzi we yahise yakira ubundi butumwa, kuri iyi nshuro buvuye ku murinzi w’iki cyamamare,busaba uyu mukinnyi kwemera ibyo iki cyamamare cyamusabye.
Yongeyeho ati: "Ikintu gitangaje nuko ngifite ubutumwa bwe muri telefone yanjye. Ni ubujiji. Sinshobora gutangaza izina rye.
Ariko arazwi cyane, azwi cyane ku rwego mpuzamahanga."
Bikekwa ko ahembwa amapound 160.000 gusa ku mwaka muri Villa, ariko akinjiza akubye inshuro nyinshi ayo, biturutse mu baterankunga bisukiranya bakurikiye ubwiza bwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *