skol
fortebet

Umukobwa waciye ibintu mu gikombe cy’isi yavuze icyamamare kimukurura cyane

Yanditswe: Thursday 12, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Croatia Ivana Knoll waciye ibintu mu gikombe cy’isi cyabereye muri Qatar kubera imyambarire ye ishotora abagabo,yavuze ko nubwo ibyamamare bimwirukaho ariko uwamutwaye umutima ari umukinnyi w’iteramakofe Wladimir Klitschko.
Ivana wakoze agashya akambara imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we kandi bitewe mu bihugu by’abayisilamu,yigaruriye abafana kugera ubwo bamwe bavuga ko yitwaye neza mu gikombe cy’isi kurusha Cristiano Ronaldo wakinaga.
Uyu kandi yatowe nk’umufana ukurura abagabo (...)

Sponsored Ad

Umunya Croatia Ivana Knoll waciye ibintu mu gikombe cy’isi cyabereye muri Qatar kubera imyambarire ye ishotora abagabo,yavuze ko nubwo ibyamamare bimwirukaho ariko uwamutwaye umutima ari umukinnyi w’iteramakofe Wladimir Klitschko.

Ivana wakoze agashya akambara imyenda igaragaza imiterere y’umubiri we kandi bitewe mu bihugu by’abayisilamu,yigaruriye abafana kugera ubwo bamwe bavuga ko yitwaye neza mu gikombe cy’isi kurusha Cristiano Ronaldo wakinaga.

Uyu kandi yatowe nk’umufana ukurura abagabo cyane kurusha abandi,yagaragaye ari kumwe n’ibyamamare nka Jamie Foxx na Drake nyuma yo kuva muri Qatar.

Uyu yatunguye benshi mu bakunzi be ubwo yabwiraga imwe mu mateleviziyo ko uwahoze ari umukinnyi w’iteramakofe Wladimir Klitschko ariwe mugabo wamutwaye umutima kurusha abandi.

Yagize ati "Mfite umugabo umwe nihebeye,kuri njye ni uwa mbere mu ba mbere.Wladimir Klitschko n’uwa mbere,uwa 9,8,7,6..Niwe mugabo wanyuze,areba neza.."

Klitschko n’umwe mu bateramakofe bayoboye isi cyane mu baremereye [heavyweight]kugeza ubwo yakubitwaga na Tyson Fury muri 2015.

Nyuma y’aho yaje gukubitwa n’Umwongereza Anthony Joshua muri 2017 mu murwano wabereye I Wembley, bituma ahita asezera.

Ivana yavuze ko Klitschko yamutwaye umutima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa