skol
fortebet

Umukobwa wicuruza yashyize Raheem Sterling ku karubanda

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe ya Manchester City Raheem Sterling usanzwe uzwiho gukunda kuryamana n’abakobwa yongeye kuvugwaho ko yaryamanye n’umwe mu bakobwa bicuruza wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo iyi kipe yari mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino uzatangira mu mpera z’iki cyumweru. Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza uyu musore uhembwa ibihumbi 180 by’amapawundi ku cyumweru, yaryamanye n’umukobwa uteye nka Kim Kardashian mu mugi wa Los Angeles yanga kumwishyura byateje (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe ya Manchester City Raheem Sterling usanzwe uzwiho gukunda kuryamana n’abakobwa yongeye kuvugwaho ko yaryamanye n’umwe mu bakobwa bicuruza wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ubwo iyi kipe yari mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino uzatangira mu mpera z’iki cyumweru.

Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza uyu musore uhembwa ibihumbi 180 by’amapawundi ku cyumweru, yaryamanye n’umukobwa uteye nka Kim Kardashian mu mugi wa Los Angeles yanga kumwishyura byateje umwuka mubi hagati ye nawe gusa biza kurangira bumvikanye ko aramwishyura mu gitondo.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na The Sun yavuze ko uyu mukinnyi yashatse kuryamana nawe ku mafaranga make ndetse we yemeza ko uyu musore yamuhaga urusenda ugereranyije nayo yashakaga nubwo byarangiye amukuyemo ibihumbi 3 by’amayero bihwanye na 1,500 cy’amapawundi.

Yagize ati “Raheem afite amamiliyoni menshi gusa yishyura amafaranga y’ubusabusa.Yasaga ni umuntu ushaka ko turyamana ku buntu.Ugereranyije n’amafaranga ahembwa ayo namwakaga ni urusenda rwose. Raheem ni umusore uvuga cyane gusa nta bumuntu agira.Ukwiye guhindura uburyo afata abakobwa.

Kuryamana kwabo kwabereye muri Hotel ya Ritz Carlton iherereye mu mugi wa LA aho ikipe ya Manchester City yari icumbitse aha ni nyuma y’uko bari babahaye akaruhuko mbere yo gukina na Real Madrid bakayinyagira ibitego 4-1 we ahita ajya kwihurira n’uyu mugore w’imyaka 30 usanzwe yerekana imideli mu gihe Sterling we afite imyaka 22.

Aba bombi mbere yo guhura bandikiranaga bakoresheje urubuga rwa WhatsApp aho iki kinyamakuru cyabonye ubutumwa bwose bandikiranye ku italiki ya 21 Nyakanga 2017 aho bahise banapanga guhura bakaryamana.

Uyu mukobwa yabwiye The Sun ko babanje kuryamana nyuma nibwo bashwanye bapfuye amafaranga kubera ko uyu Raheem yamuhaga ibihumbi 2000 by’amayero mu gihe uyu mugore we yashakaga 4000 gusa ngo kubera ko Raheem Sterling yari yasinze cyane ntabwo yahise amwishyura yamwishyuye mu gitondo ahaye ukora kuri reception ibahasha irimo amafaranga anavuga ko atishimiye uburyo Raheem yamufashe.

Uyu musore asanzwe afite umukobwa bakundana witwa Paige babyaranye umwana umaze amezi 6 avutse.Imyitwarire ye iribazwaho na benshi cyane ko umutoza Pep Guardiola umutoza muri Manchester City atajya yihanganira imyitwarire nk’iyi uyu musore yagaragaje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa