Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yamuhaye impano ihenze cyane kuri noheli [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022
Cristiano Ronaldo yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa ROLLS ROYCE ifite agaciro k’arenga miliyoni 300 FRW [£300,000] n’umukunzi we Georgina Rodriguez kuri noheli.
Uyu mugabo wahoze akinira Manchester United w’imyaka 37, akomeje gushaka ikipe nshya nyuma yo gutandukana na United ndetse na Portugal igasezererwa nabi mu gikombe cy’isi.
Uyu mugabo wizihije Noheli n’umuryango we,yatunguwe na Georgina wamuhaye imodoka y’agatangaza ndetse iba iya kabiri amuhaye nyuma y’iyo yamuhaye ku (…)
Cristiano Ronaldo yahawe impano y’imodoka yo mu bwoko bwa ROLLS ROYCE ifite agaciro k’arenga miliyoni 300 FRW [£300,000] n’umukunzi we Georgina Rodriguez kuri noheli.
Uyu mugabo wahoze akinira Manchester United w’imyaka 37, akomeje gushaka ikipe nshya nyuma yo gutandukana na United ndetse na Portugal igasezererwa nabi mu gikombe cy’isi.
Uyu mugabo wizihije Noheli n’umuryango we,yatunguwe na Georgina wamuhaye imodoka y’agatangaza ndetse iba iya kabiri amuhaye nyuma y’iyo yamuhaye ku isabukuru ye y’imyaka 36.
Muri videwo Ronaldo yashyize hanze,yagaragaye ari kuva mu nzu n’abana be n’uyu mukunzi we hanyuma ageze hanze ahabona iyi modoka ihenze cyane iriho utugaragaza ko ari impano yamugeneye.
Ronaldo ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia nyuma yo kubura ikipe akinira mu zikomeye i Burayi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *