Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze amagambo akomeye nyuma yo kutamubona mu kibuga
Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2022
Georgina Rodriguez yarakaye cyane nyuma y’uko umukunzi we Cristiano Ronaldo abanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino w’igikombe cy’isi igihugu cye cya Portugal cyaraye kinyagiyemo Ubusuwisi ibitego 6-1.
Uyu munyamideli, ufite imyaka 28, yari ku kibuga muri Qatar kandi yagaragaye atishimye,nubwo ikipe yafanaga yatsinze 6-1,ahanini bitewe nuko Ronaldo w’imyaka 37, yari yicaye ku ntebe.
Ku mbuga nkoranyambaga ze,uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko ’biteye isoni kuba tutabashije kwishimira (…)
Georgina Rodriguez yarakaye cyane nyuma y’uko umukunzi we Cristiano Ronaldo abanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino w’igikombe cy’isi igihugu cye cya Portugal cyaraye kinyagiyemo Ubusuwisi ibitego 6-1.
Uyu munyamideli, ufite imyaka 28, yari ku kibuga muri Qatar kandi yagaragaye atishimye,nubwo ikipe yafanaga yatsinze 6-1,ahanini bitewe nuko Ronaldo w’imyaka 37, yari yicaye ku ntebe.
Ku mbuga nkoranyambaga ze,uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko ’biteye isoni kuba tutabashije kwishimira umukinnyi mwiza ku isi mu minota 90’.
Yagaragaje kandi ko uko Portugal yaririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu, itangazamakuru ryose kuri uyu mukino ryibanze cyane ku gufata amashusho,Ronaldo wari hanze y’ikibuga.
Yanditse ati: ’Mwakoze Portugal! Mu gihe abakinnyi 11 baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu,amaso yose yari ahanzwe kuri wowe.
Biteye isoni kuba tutabashije kwishimira umukinnyi mwiza kurusha abandi kw’isi mu minota 90. Abafana ntibahwemye kukuvuga no guhamagara izina ryawe.
’Ndizera ko Imana n’inshuti yawe magara Fernando bazafatana amaboko bagatuma dutigita ijoro rimwe.’
Umusimbura wa Ronaldo, Goncalo Ramos, yigaragaje cyane mu mukino, atsinda ibitego muri 6-1batsinze.
Ronaldo yaje mu kibuga mu minota 17 ya nyuma ariko nta gitego yatsinze.
Portugal izakina kuwa gatandatu na Maroc muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *