skol

Umukunzi wa Gabriel Jesus akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Sep 2018

Umuhanzikazi Ludmilla Oliveira da Silva uririmba injyana ya Pop wakundanaga mu ibanga na rutahizamu wa Manchester City Gabriel Jesus, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto akunze gushyira hanze yambaye utwenda dukurura abagabo.

Uyu muhanzikazi w’umunya Brazil yari amaze igihe kinini akundana na Gabriel Jesus mu ibanga ndetse uyu mukinnyi akemeza ko nta mukunzi afite,yatamajwe n’ibinyamakuru byababonye bari mu munyenga w’urukundo ubwo bari basohokeye ku mucanga wa Ibiza.

Uyu muhanzikazi watangiye kuvugwa mu rukundo na Gabriel Jesus muri Nyakanga uyu mwaka,aherutse kubwira ikinyamakuru Globo TV ko nta mubano wihariye afitanye n’uru rutahizamu,ariko amafoto yagiye hanze yabagaragaje bombi bari kuri hotel iri hafi y’umucanga wa Ibiza.

Ludmilla yari amaze iminsi azenguruka mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Iburayi azenguruka henshi aririmba,nibwo yaje guhurira na Gabriel Jesus muri Espagne bahuza urugwiro cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa