skol
fortebet

Umukunzi wa Haaland yavugishije benshi ubwo yamuherekezaga mu birori yahawemo igihembo [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 01, Sep 2023

Umukunzi wa Haaland yavugishije benshi ubwo yamuherekezaga mu birori yahawemo igihembo [AMAFOTO]

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wa Erling Haaland witwa Isabel Johansen yatitije imbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa amashusho ari mu bantu bitabiriye ibirori byo gutombora amatsinda ya Champions League byanatangiwemo igihembo cy’umukinnyi w’umwaka i Burayi.

Uyu mukobwa usanzwe nawe akina umupira akabifatanya no kumurika imideli,yari i Monaco aho yaherekeje umukunzi we watowe nk’umukinnyi w’umwaka i Burayi nyuma yo gutsinda ibitego 52 mu mikino 53 yakinnye mu mwaka w’imikino ushize.

Haaland w’imyaka 23,akomeje gutsinda ibitego kugeza ubu ndetse nta kabuza ko atazahagarara kuko ikipe ye izahura na RB Leipzig, Young Boys, na Crvena Zvezda mu matsinda ya Champions League 2023/024.

Isabel yasaga neza cyane ndetse yari yambaye ikanzu y’umukara ubwo camera zamwerekanaga Haaland amaze guhabwa iki gihembo.

Abafana bamubonye ntibabashije kwihangana kuko bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga batangarira ubwiza bwe.

Umwe yagize ati Camera zibanze kuri Isabel, Haaland n’umunyamahirwe cyane."

Undi ati "Isabel ari kurebesha Haaland amaso y’umutima."

Undi wa gatatu yagize ati "Uyu mukobwa mwiza ninde?."

Isabel w’imyaka 19,yahuye na Haaland abifashijwemo na ruhago akina kuko bahuriraga mu ikipe y’iwabo ya Bryne mbere y’uko Haaland yerekeza muri Molde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa