skol
fortebet

Umukunzi wa Pique yamusabye ikintu gikomeye nyuma yo guterana amagambo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 03, Oct 2022

Umukunzi wa Pique yamusabye ikintu gikomeye nyuma yo guterana amagambo

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo gutandukana na Shakira,myugariro Gerard Pique wa Barcelona ntabwo ari kumvikana n’umukunzi we mushya Clara Chia Marti bapfa itangazamakuru.
Uyu mukobwa w’imyaka 23 wamenyekanye akimara gukundana na Pique ngo arambiwe ko itangazamakuru rimuhozaho ijisho ndetse ngo yifuza ko uyu mukinnyi yamurinda.
Umukunzi mushya wa Pique akomeje kugaragara mu ngendo zitandukanye bari kumwe ariko ngo ntashimishijwe n’uko abanyamakuru babahozaho ijisho.
Ibi byatumye aba bombi baterana amagambo (…)

Ibi byatumye aba bombi baterana amagambo ndetse kuri ubu ngo umubano wabo ntuhagaze neza.

Clara Chia yanenze uyu mukunzi we kuba atamurinda abapaparazzi nkuko yabikoraga kuri Shakira.

Pique na Clara bagaragaye i Paris vuba aha, bazenguruka mu mihanda ya Barcelona, ​​aho basaga n’abishimye kandi bamwenyura, bafatanye amaboko.

Mu minsi mike ishize, nabwo bagaragaye ku kibuga cyindege bageze mu murwa mukuru wa Cataloniaa bava mu rugendo rwabo mu Bufaransa.

Nyuma yo kugaruka I Barcelona, ​​uyu mukobwa yashwanye na Pique kubera imyitwarire ye yo kutamurinda itangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa