UMUNSI ABAHUNGU BA PEREZIDA KAGAME BAKINIRA IKIPE Y’IGIHUGU AMAVUBI.
Yanditswe: Thursday 13, Feb 2025

Perezida Kagame ntajya ahisha urukundo akunda siporo zitadukanye haba umupira wa maguru , basketball , Tennis , kwirukanka na maguru , kunyonga igare , ndetse n’indi mikino myinshi itandukanye. ninako bigenda kandi ku bana b’umukuru w’igihugu aho iyo babonye umwanya bakora siporo ndetse bagakina imikino inyuranye. muriyi nkuru mutwemerere dufungure indi paji dusubire mu mwaka w’i 2016 umunsi Abahungu ba Perezida Kagame bakinira ikipe y’igihugu Amavubi.
hari mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro (...)
Perezida Kagame ntajya ahisha urukundo akunda siporo zitadukanye haba umupira wa maguru , basketball , Tennis , kwirukanka na maguru , kunyonga igare , ndetse n’indi mikino myinshi itandukanye. ninako bigenda kandi ku bana b’umukuru w’igihugu aho iyo babonye umwanya bakora siporo ndetse bagakina imikino inyuranye. muriyi nkuru mutwemerere dufungure indi paji dusubire mu mwaka w’i 2016 umunsi Abahungu ba Perezida Kagame bakinira ikipe y’igihugu Amavubi.
hari mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro kuwa gatandatu , ku i taliki 18 kamena 2016. ukaba ari umukino wari wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 aho yakinaga n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ya maroc , uyu ukaba wari umukino wa Gishuti wakinnywe mu rwego rwo kwibuka abasiporitifu bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i 1994.
Ni umukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi y’igitego 1-1, ku ruhande rw’ikipe y’igihugu Amavubi ni igitego cyatsinzwe na Blaise Itangishaka ni mu gihe ku ruhande rwa Maroc yatsindiwe na Boussafiane Hicham. Uyu mukino warebwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame , Ange Kagame , Ministiri Uwacu Julienne wari ministiri w’umuco na siporo mu Rwanda icyo gihe , Ndetse na Nzamwita Vincent Degaule wari umuyobozi wa Ferwafa icyo gihe. abahungu ba Perezida Kagame aribo Ian Kigenza Kagame ndetse na Bryan Cyizere Kagame bakaba bari mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakinnye uwo mukino.
Mu mafoto irebere uko abahungu ba Perezida Kagame baconze ruhago.
UMUSOZO!
UMWANDITSI : GLADIATOR OG
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *