skol
fortebet

Umunsi wageze !!!! Argentina na Croatia barahatanira kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Argentina irahura na Croatia mu mukino wa 1/2 cy’irangiza zose zizi ko ku cyumweru imwe izakina umukino wa nyuma.
Ibi bigugu muri ruhago ku isi biraza kwesurana uyu munsi saa tatu z’ijoro.
Lionel Messi asigaje imikino 2 gusa kugira ngo agere ku nzozi ze zo gutwara igikombe yifuza cyane ndetse abura mu mwuga we warabagiranye nka diyama iri ku izuba.
Croatia nayo irashaka kwegukana iki gikombe cy’isi bwa mbere ndetse ikiyibagiza umubabaro yagize muri 2018 ubwo yatsindirwaga ku mukino (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Argentina irahura na Croatia mu mukino wa 1/2 cy’irangiza zose zizi ko ku cyumweru imwe izakina umukino wa nyuma.

Ibi bigugu muri ruhago ku isi biraza kwesurana uyu munsi saa tatu z’ijoro.

Lionel Messi asigaje imikino 2 gusa kugira ngo agere ku nzozi ze zo gutwara igikombe yifuza cyane ndetse abura mu mwuga we warabagiranye nka diyama iri ku izuba.

Croatia nayo irashaka kwegukana iki gikombe cy’isi bwa mbere ndetse ikiyibagiza umubabaro yagize muri 2018 ubwo yatsindirwaga ku mukino wa nyuma n’Ubufaransa ibitego 4-2.

Umutoza wa Argentina,Lionel Scaloni na Zlatko Dalic wa Croatia bari kwigana cyane kugira ngo umwe muri bo aze gusigara amwenyura ahagana saa sita z’ijoro z’uyu munsi mu mukino wa rurangiza urabera kuri Lusail Stadium.

Nta gushidikanya Argentina irabanza mu izamu Emi Martinez ukomeje kuyifasha cyane by’umwihariko mu mukino baheruka gukuramo Ubuholandi aho yakuyemo penaliti 2.

Iyi kipe ishobora kubanza abakinnyi 5 inyuma ariko iraba idafite abakinnyi bayo babiri bamenyereye Marcos Acuna na Gonzalo Montiel bakina inyuma ku mpande.

Icyakora bafite abasimbura bakomeye barimo Nahuel Molina na Nicolas Tagliafico.Aba baraza gufatanya na ba myugariro bakomeye nka Cristian Romero, Nicolas Otamendi na Lisandro Martinez.

Imbere yabo,hagati mu kibuga harakina abasore bakomeye cyane barimo Rodrigo De Paul, Enzo Fernandez na Alexis Mac Allister cyane ko Angel di Maria atarakira neza.

Ba rutahizamu babiri ni Julian Alvarez na Messi mu gihe Lautaro Martinez araba ari ku ntebe.

Di Maria yaje mu kibuga asimbuye bakina n’Ubuholandi ariko abaye muzima ashobora kubanza mu kibuga muri Argentina.

Ku ruhande rw Croatia ifite ubuhnga bwo kugarira cyane no gukin umukino unaniza uwo bahuye,ishobora kudahindura ikipe itsinda.

Nta gihindutse irabanza mu izamu kabuhariwe mu gukuramo penaliti Dominik Livakovic washenguye imitima y’Abayapani na Brazil.

Ba myugariro ni Josip Juranovic, Dejan Lovren, Josko Gvardiol na Borna Sosa wabanje ku mukino wa Brazil.

Hagati ha Croatia niho hateye ubwoba kuko ifite abakinnyi b’inararibonye nka Luka Modric, Marcelo Brozovic,Mateo Kovacic, Mario Pasalic mu gihe Ivan Perisic na Petkovic watsinze igitego Brazil bashobora gushaka ibitego.

Bruno Petkovic ashobora guhembwa kubanza mu kibuga asimbuye Andrej Kramaric nyuma yo kugarura Croatia mu mukino wa Brazil abatsindira igitego.

Uyu n’umwe mu mikino yitezwe n’abakunzi ba Messi by’umwihariko bifuza kongera kumubona ku mukino wa nyuma aherukaho muri 2014 ubwo batsindwaga n’Ubudage igitego 1-0.

Croatia irashaka kuba igihugu cya kane kigeze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kabiri cyikurikiranya mu gihe Argentina ishaka kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya 6.Ifite ibikombe by’isi 2 ikaba igiheruka muri 1986 ku bwa Diego Maradona.

Argentina ntiratsindirwa muri 1/2 kuva muri 1978 ubwo batwaraga igikombe cy’isi bwa mbere batsinze Ubuholandi babifashijwemo na kizigenza Kempes.

Croatia ihagama Argentina cyane kuko mu mikino 5 baheruka guhura yayitsinze 2 banganya 1 hanyuma Argentina itsinda 2.

Inshuro 2 bahuriye mu gikombe cy’isi.Ubwa mbere 1998 Argentina itsinda igitego 1-0 cya Mauricio Pineda.

Mu gikombe cy’isi giheruka,bahuriye mu itsinda D hanyuma mu mukino wabahuje Croatia itsinda Argentina 3-0 bya Ante Rebic,Luka Modric na Ivan Rakitic.

Mu mikino yindi ibiri yari iya gicuti irimo uwabaye kuwa 1 Werurwe 2006: Argentina itsindwa 2-3 na Croatia hanyuma uwo kuwa 12 Ugushyingo 2014,Argentina itsinda 2-1 Croatia.

Uyu munsi haraca uwambaye....

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa