skol
fortebet

Umunya Ghana Christian Atsu uherutse guhitanwa n’umutingito arashyingurwa mu cyubahiro

Yanditswe: Friday 17, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Christian Atsu, umukinnyi w’umupira w’amaguru wapfunye azize umutingito uherutse guhitana imbaga muri Turukiya, arashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 werurwe 2023 nk’uko byatangajwe n’umuryango we muri Ghana.

Sponsored Ad

Christian Atsu, umukinnyi w’umupira w’amaguru wapfunye azize umutingito uherutse guhitana imbaga muri Turukiya, arashyingurwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 werurwe 2023 nk’uko byatangajwe n’umuryango we muri Ghana.

Atsu yasanzwe yapfiriye mu bisenyuke by’igorofa yari atuyemo ,aho umutingito wamusanze mu majyepfo y’igihugu cya Turukiya . yakiniraga ikipe ya Hatayspor club muri icyo gihugu.

Amakuru yo guherekeza bwanyuma uyu mukinnyi yanemejwe n’ubutegetsi bw’igihugu bwatangaje ko ari bushyingurwe mu murwa mukuru wa Ghana ariwo Accra.

Ibihumbi by’abanye Ghana n’abandi bo mu mahanga bakunda umupira w’amaguru bakomeje kohereza ubutumwa bw’akababaro no ku mwunamira mu buryo bwo kumuherekeza mu cyubahiro.

Uyu mukinyi wakinaga aca ku mpande, yakiniye ikipe y’igihugu cye incuro 65, anayifasha kugera ku mukino wanyuma w’igikombe cy’afurika cy’ibihugu muri 2015.

Christian Atsu w’imyaka 31y’amavuko , yanakiniye ama kipe nka Everton na Newcastle yo mu kiciro cyambere muri shamiyona y’Abongereza inzwi nka Premier League .

Atsu kandi azibukirwa ku rukundo no guca bugufi byamurangaga no kwita ku batishoboye bo mu gihugu cye cya Ghana

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa