Rutahizamu w’imyaka 28 ukomoka muri Ghana,Raphael Dwamena wakinnye muri Espagne mu makipe nka Levante na Zaragoza yituye hasi ari mu kibuga bimuviramo urupfu.
Uyu mukinnyi wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Albania n’ibitego icyenda,yaguye mu kibuga abaganga baratabara ariko nyuma aza gupfa.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2023, ni bwo hari hateganyijwe imikino y’umunsi wa 13 wa Shampiyiona ya Albania harimo n’uwagombaga guhuza Egnatia Rrogozhinë y’uyu rutahizamu na FK Partizani Tirana.
Umukino wari ukomeye kuko wahuriweho n’amakipe yombi ahanganye muri Shampiyona dore ko anakurikirana ku rutonde aho Egnatia iyoboye n’ibitego byinshi ikanganya na Partizani amanota 26.
Umukino ugeze ku munota wa 24, ikipe zombi zinganya igitego 1-1 habaye ikibazo cya Raphael Dwamena wikubise hasi akabanza agatuza akananirwa kubyuka.
Abaganga birukiye mu kibuga kumwitaho ariko basanga hakenewe ubundi butabazi.
Nibwo hafashwe umwanzuro wo kumushyira mu mbangukiragutabara akajyanwa ku bitaro byihuse gusa nabwo yageze mu maboko y’abaganga yashizemo umwuka nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru NewSport cyo muri icyo gihugu.
Nyuma y’ibibazo byabereye ku kibuga cya Arena Egnatia umukino wahise uhagarikwa ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago rishyirahanze itangazo risubika indi yose yari itaraba.
“Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Albania ribabajwe cyane n’inkuru yamenyekanye kuri uyu munsi wa 11. Turihanganisha umuryango wa Dwamena, ikipe ye yabuze umukinnyi ukomeye ndetse n’abakunzi ba ruhago muri Albania. Ishyirahamwe kandi riboneyeho gutangaza ko imikino yose yari iteganyijwe harimo n’iy’icyiciro cya kabiri ihagarikwa kugeza igihe rizatangaza ko isubukuwe.”
Rutahizamu Raphael Dwamena yakiniye amakipe menshi i Burayi harimo Red Bull Salzburg, Liefering, Austria Lustenau, Zürich, Levante, Real Zaragoza, Vejle BK, Blau-Weiß Linz na Egnatia Rrogozhinë.
Ntabwo hamenyekanye icyateye urupfu rw’uyu mukinnyi gusa hari amakuru avuga ko yari asanzwe agira ibibazo by’umutima ndetse yigeze kubigira akina muri Austria.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *