Umunya-Mexico ashobora kuzasifura umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026
Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026
Umusifuzi ukomoka muri Mexico, César Arturo Ramos ashobora guhabwa gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026.
Abakinnyi b’umupira w’amaguru ku isi hose bifuza gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, ariko si bo bonyine babirota. Abasifuzi na bo baba bafite inzozi zo kuyobora uwo mukino ukomeye kurusha indi yose mu mupira w’amaguru.
Mu gihe habura amezi atatu ngo iri rushanwa rya 2026 ritangire, ikinyamakuru Marca cyanditse ko umusifuzi w’Umunya-Mexico César Arturo Ramos ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuzayobora umukino wa nyuma w’iri rushanwa.
Uyu musifuzi w’imyaka 42 amaze igihe agaragaza urwego rwo hejuru mu gusifura imikino mpuzamahanga, bituma afatwa nk’umwe mu basifuzi bizewe cyane na FIFA.
Ramos afite ubunararibonye bukomeye mu gusifura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga. Yagiye ayobora imikino myinshi ikomeye kandi akomeza kwigaragaza neza. Mu bihe bya vuba aha, yitwaye neza mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Ama-Club.
Nubwo Ramos ari mu bahabwa amahirwe yo gusifura umukino wa nyuma, icyemezo cya nyuma kizashingira ku buryo azitwara mu mikino ibanza azahabwa muri iki gikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino wa nyuma uzakinwa ku wa 19 Nyakanga 2026 kuri stade ya MetLife Stadium iherereye mu gace ka New York na New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
César Arturo Ramos ashobora kuzasifura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya 2026
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *