skol
fortebet

Umunyabigwi Jimmy Gatete yahuye n’abo bakoranye amateka mu Mavubi

Yanditswe: Thursday 21, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda,Jimmy Gatete, yafotowe ari kumwe na mugenzi we Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana bakinannye mu Mavubi yageze muri AFCON ya 2004.
Jimmy Gatete ufatwa nka Rutahizamu mwiza kurusha abandi u Rwanda rwagize,yavuye mu Rwanda nyuma yo kureka umupira benshi babura irengero rye.
Mu mafoto yashyizwe hanze na Jimmy Mulisa,Gatete yari kumwe na Eric Nshimiyimana nawe uri mu bakinnye muri CAN 2004 imwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye,Mutarambirwa Djabir, ndetse na Haruna (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi muri ruhago nyarwanda,Jimmy Gatete, yafotowe ari kumwe na mugenzi we Jimmy Mulisa, Eric Nshimiyimana bakinannye mu Mavubi yageze muri AFCON ya 2004.

Jimmy Gatete ufatwa nka Rutahizamu mwiza kurusha abandi u Rwanda rwagize,yavuye mu Rwanda nyuma yo kureka umupira benshi babura irengero rye.

Mu mafoto yashyizwe hanze na Jimmy Mulisa,Gatete yari kumwe na Eric Nshimiyimana nawe uri mu bakinnye muri CAN 2004 imwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye,Mutarambirwa Djabir, ndetse na Haruna Niyonzima nawe witangiye u Rwanda atizigamye ndetse akaba na kapiteni.

Jimmy Mulisa usigaye ari umutoza wungirije wa As Kigali yahuriye na Jimmy Gatete i Kinshasa aho AS Kigali yagiye gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederations Cup.

Jimmy Mulisa yaherekeje aya mafoto ubutumwa bugira buti “Nta kintu kinejereje umutima nko kongera kubonana n’inshuti yanjye ya cyera.”

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bagaragaje amarangamutima batewe no kongera kubona Jimmy Gatete watanze ibyishimo bisaze ku banyarwanda kuva muri 1998 kugeza muri 2005.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa