skol
fortebet

Umunyabigwi muri ruhago ya Brazil yakuwe ku kazi azira gukuba igitsina cye ku mukozi wa Hoteli

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 09, Aug 2023

Umunyabigwi muri ruhago ya Brazil yakuwe ku kazi azira gukuba igitsina cye ku mukozi wa Hoteli

Sponsored Ad

skol

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru wa Brazil,Falcao w’imyaka 69 yavuye ku mirimo ye kubera ihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa gukorera umukobwa ukora muri Hoteli imwe.

Uyu mugabo ukuze ngo yakubye igitsina cye ku mubiri w’uyu mukobwa ubwo yari amwegereye.

Falcao azwi cyane muri Brazil kuko yakiniye iki gihugu mu gikombe cy’isi cyo muri 1982,akina hagati mu kibuga.

Uyu mukobwa yabwiye polisi ko ibi bikorwa hari undi mutangabuhamya umwe wabibonye ndetse na kamera za CCTV zifite amashusho abigaragaza.

Abapolisi bashinzwe gukurikirana ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina batangiye gukora iperereza.

Uyu munyabigwi amazina ye yose ni Paulo Roberto Falcao —we yavuze ko nta kibi yakoze gusa yahise ava ku nshingano ze zo kuba umuyobozi wa siporo mu ikipe ikomeye cyane muri Brazil, Santos.

Uyu mugabo wari kizigenza mu gukina imbere ya ba myugariro,Falcao yubatse izina ku isi muri ruhago cyane ko yakinnye mu Butaliyani mu ikipe ya Roma muri 1980 anakinira Brazil imikino 34.

Uyu kandi yigeze gukora agahigo ko kuba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa