skol
fortebet

Umunyabigwi Ronaldo yashatse umugore wa gatatu arusha imyaka 14

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 27, Sep 2023

Umunyabigwi Ronaldo yashatse umugore wa gatatu arusha imyaka 14

Sponsored Ad

skol

Ku wa gatanu,tariki ya 22 Nzeri, icyamamare muri Brazil, Ronaldo Luis Nazario de Lima,yakoze ibirori bikomeye by’ubukwe byabereye ahitwa Ibiza byitabirwa n’abashyitsi 400.

Uyu mugabo w’imyaka 47 watwaye igikombe cy’isi y’amavuko yashyingiranwe n’umukunzi we Celina Locks arusha imyaka 14.

Ronaldo mu buto bwe azwiho gukunda abagore ndetse yigeze gufata indaya eshatu azijyana mu cyumba cya hoteri bikwira ku isi yose.

Aba bashakanye bari bambaye imyenda yera bose ubwo bari muri ubu bukwe hamwe n’inshuti.

Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yaberekanye bishimye berekeza kuri Alitari.

Celina yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Uyu munsi twahuje imiryango yacu kugira ngo dusezerane mu idini.Ni intangiriro y’icyumweru cy’ibirori byinshi.”

Ronaldo na Celina batangaje ko bambikanye impeta muri Mutarama nyuma yuko uyu munyabigwi yambitse impeta uyu mukobwa impeta mu biruhuko

Aba bombi bamaze imyaka irindwi ishize bakundana.

Uyu Celina yabaye umugore wa gatatu wa Ronaldo, nyuma ya Milene Domingues na Daniella Cicarelli.

Ronaldo wakiniye Barcelona na Real Madrid muri Espagne, yari azwiho kubaho neza no gukunda abagore nubwo yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuhanga cyane.

Uwo bahozebakinana, Ivan Helguera, yatangaje ko "bisi zuzuye abakobwa" zazaga ubutitsa kwa Ronaldo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa