Madamu Cathy Ferguson, wari umugore w’umutoza w’umunyabigwi wa Manchester United Sir Alex Ferguson,yatabarutse ku myaka 84.
Uyu mugore wa Sir Alex Ferguson yatabarutse ku munsi w’ejo mu gitondo i Cheshire.
Aba bombi ahuye bakora mu ruganda mu w’i 1964, barushinga nyuma y’imyaka 2,bakaba bari bamaranye imyaka isanga 60.
Babyaranye abana 3,barimo Mark wavutse mu 1968 n’abandi bahungu babiri b’impanga barimo Darren na Jason, bavutse 1972-bafite abuzukuru 12.
Ikipe ya Manchester United yihanganishije Sir Alex Ferguson n’umuryango we ndetse izambara udutambara tw’umukara mu mukino wo kuri uyu wa Gatandatu bazahura na Brentford mu guha icyubahiro uyu mugore.
Sir Alex mu gitabo yanditse cy’ubuzima bwe,yagize ati "Nagize amahirwe adasanzwe yo guhura n’umukobwa wambereye urutare mu myaka irenga 50."
Sir Alex ubu afite imyaka 81, amaze imyaka 10 ahisemo guhagarika gutoza akegera umuryango we.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *