skol
fortebet

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA arashinjwa uburangare bukomeye mu rugendo rwa Rayon Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 14, Sep 2023

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA arashinjwa uburangare bukomeye mu rugendo rwa Rayon Sports

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA,Kalisa Adolphe, uzwi nka Camarade ngo yaba yararangaye ntiyabona ubutumwa Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika,CAF,busaba Rayon Sports kudakora urugendo rwerekeza muri Libya.

Amakuru dukesha Radio Rwanda aravuga ko CAF yoherereje FERWAFA ubutumwa isaba ko Rayon Sports itakora urugendo rwerekeza muri Libya kuko Al Hilal Benghazi yasabye ko umukino usubikwa.

Ubu butumwa bwoherejwe hakiri kare mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 11 Nzeri ariko uyu Kalisa ntiyabubona bukiza aribyo byatumye Rayon Sports ikora urugendo kuwa Kabiri kandi byarashobokaga ko rusubikwa.

Uyu Camarade yatumye Rayon Sports ikora uru rugendo ruzayitwara asaga miliyoni 70 FRW muri uru rugendo rwose.

Byarashobokaga ko Rayon Sports idatakaza ako kayabo iyo uyu muyobozi wo muri FERWAFA amenyesha iyi kipe kare nkuko amakuru ari hanze abitangaza.

Biravugwa ko Camarade yabonye ubu butumwa bwa CAF ikipe ya Rayon Sports yamaze kurira indege ndetse ngo yahamagaye Perezida w’ikipe ntiyaboneka kuko yari yageze mu ndege.

CAF yari yakiriye ibaruwa ya Al Hilal Benghazi isaba ko uyu mukino usubikwa kubera ko Libya yahuye n’imyuzure imaze guhitana abarenga ibihumbi 10 ndetse abarenze abo baburiwe irengero.

Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda by’umwihariko aba FINE FM bari mu banenze icyemezo cyo kugira Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade bamushinja ko imyaka afite itajyanye n’umuvuduko w’ikoranabuhanga isi iriho ubu.

Aba bavugaga ko ari umuntu uzi umupira wo mu Rwanda ariko atari mwiza ku gukoresha ikoranabuhanga bityo hari hakenewe umuntu ukiri muto wajyana n’umuvuduko waryo.

Rayon Sports na Al Hilal Benghazi bemeranyije ko imikino yombi bazahura bashaka itike yo kwinjira mu matsinda ya CAF Confederation Cup yose izabera mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • Bibaho kurangara, ariko sicyo gusobanura ko ntabushobozi umuntu afite bwo guhagarara urwego runaka. Ntutugahore mu kujenga fursa,nkuko ntacyo bizafasha umupira wacu

    Iyo ushaje uba ushaje niyo ugenda urajegera.
    Ibi Camarade ntiyabikoreye ubushake ahubwo niko ubushobozi bungana. Ikosa ni abamushyizeho keretse abaye ari cyo cyerekezo bakeneye muri ruhago nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa