Umunyamabanga wa Rayon Sports Namenye Patrick yatangaje ko atazakomezanya nayo
Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2024

Namenye Patrick umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’iyikipe ko nyuma y’iminsi 30 atazaba akiri mu nshingano.
Ni mugihe yari asigaje ukwezi kumwe kwa 9 ngo manda yatorewe irangira ,cyane ko amatora muri Rayon Sports ateganyijwe mu kwezi kwa 10,byumvikana ko atazongera kwiyamamariza iy’imirimo.
Namenye yagiye agarukwaho nabakunzi ba Rayon Sports mu gihe yari mubashinzwe igura ry’abakinnyi muri iy’ikipe ,bavuga ko azana abakinnyi badashoboye kugeza ubwo yaje gukurwa mu bashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Rayon Sports .
Mu munsi ishize nibwo (Daf w’Association ) Adrien Nkubana yari yatangaje ko yeguye ,ariko aza kwisubiraho yemera kuba asubiye mu kazi.
Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kugaragaza ko batishimiye ubuyobozi buriho muri iy’ikipe bitewe no kuba mu myaka 4 bamaze ntagikombe cya shampiyona bigeze batwara.
Kurundi ruhande bivugwa ko Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele nawe atazongera kwiyamamaza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *