skol
fortebet

Umunyamakuru Ariane Uwamahoro yasezeranye n’umukunzi we imbere y’amategeko{AMAFOTO}

Yanditswe: Sunday 03, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru ukunzwe mu mikino kuri Television y’u Rwanda Ariane Uwamahoro yemeranyije kubana n’umukunzi we Bananeza Raymond nk’umugore n’umugabo imbere y’amategeko.

Sponsored Ad

Umuhango wo gushingirwa kw’aba bombi wabaye kuri uyu wa 2 Mata 2022 mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Indi mihango y’ubukwe bwabo iteganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Ariane Uwamahoro wasezeranye imbere y’amategeko, yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y’imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televizyo Rwanda, ubu akaba akora ikiganiro Max Sports akorana na Mugaragu David.

Bananeza Raymond bagiye kubana nawe asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwako yabayeho umusifuzi wa ruhago.

Uyu mugabo usanzwe ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora irerero rya PSG ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe.

Uwamahoro Ariane ukunzwe na benshi mu makuru y’imikino yasezeranye na Bananeza Raymond imbere y’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa