Umunyamakuru wa FINE FM, Muramira Régis, yiseguye ku bafana ba Kiyovu Sports nyuma yo kubabwira ko ikipe yabo izaba ikomeye cyane kurusha uko yari imeze.
Ubwo iyi kipe ya Kiyovu Sports yaguraga abakinnyi mu minsi ishize,Muramira niwe wamenyaga abinjiye mbere akabitangaza ku gihe ndetse akongeraho ko abo bakinnyi aribo ba mbere mu Rwanda ku myanya baguzweho.
Kiyovu Sports yari yaguze abakinnyi bo hirya no hino muri Afurika ariko muri iki gihe ihagaze nabi cyane ndetse ku wa Gatandatu yatsinzwe na Bugesera FC idakanganye ibitego 4-0.
kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nzeri 2023,Muramira yagize ati "Ndabye imbabazi abafana ba Kiyovu Sports kubera ibitangaza nabijeje,ariko gusinyisha ho baraguze.Nagendeye ku mibare [statistiques].Ahubwo abo baguze bari he?."
Uyu munyamakuru yari yashyize Kiyovu Sports mu makipe atwara igikombe kubera abo bakinnyi bari baguzwe bafite imibare itangaje.
Uyu munsi,Kiyovu Sports yasabye imbabazi abafana bayo kubera gutsindwa nabi na Bugesera ibitego 4-0.
Yongeyeho iti "Turizeza abafana ko tuzagaruka dufite imbaraga zizahaza ibyishimo byabo."
Umukino ukurikira Kiyovu Sports izahura na Gasogi United ikunda kuyihagama cyane.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *