skol

Umunyamakuru wa NTV yakubiswe n’abasirikare ba Uganda bamugira intere

Yanditswe: Monday 26, Apr 2021

Umunyamakuru wa TV ya NTV witwa Enoch Matovu, yakubitiwe mu nzira igana mu rugo rwe mu karere ka Mityana mu mujyi wa Kampala,bituma ajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko uyu munyamakuru yakorewe iyicarubozo n’aba basirikare bituma ajyanwa kwa muganga yabaye intere.
Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yafashwe ari gutaha niko kumujyana baramukubita.
Matovu yavuze ko ari mu nzira ari kumwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 10 mu masaha y’umukwabu washyizweho mu (…)

Umunyamakuru wa TV ya NTV witwa Enoch Matovu, yakubitiwe mu nzira igana mu rugo rwe mu karere ka Mityana mu mujyi wa Kampala,bituma ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko uyu munyamakuru yakorewe iyicarubozo n’aba basirikare bituma ajyanwa kwa muganga yabaye intere.

Amakuru avuga ko uyu munyamakuru yafashwe ari gutaha niko kumujyana baramukubita.

Matovu yavuze ko ari mu nzira ari kumwe n’umwana w’umukobwa w’imyaka 10 mu masaha y’umukwabu washyizweho mu rwego rwo kwirinda Covid-19 hanyuma abasirikare bari mu modoka bamubonye bahita bamuhamagara mu izina.

Aba basirikare ngo bahise bapfuka amaso uyu mwana we niko gutangira kumukubita kugeza ubwo imbavu ze zangiritse.Yemeje ko yahohotewe bamuziza ko ari umunyamakuru.

Uyu munyamakuru yavuze ko yajyanye umwana we kwa muganga avuze ko ari umunyamakuru bakomeza kumukubita.

Yagize ati “Imodoka [double cabin ] yari yuzuyemo abasirikare ba UPDF yanyitambitse,bahita bambaza aho ngiye naho mvuye.Nagerageje kubasobanurira ariko ntararangiza umwe aba ankubise urushyi hanyuma na mugenzi we ahita atangira kunkubita nkuri gukubita umujura w’inkoko.”

Matovu yavuze ko aba basirikare bamukubise bamubwira ko abanyamakuru bo muri Mityana banekera leta batumwe n’ibyihebe bigamije gusenya umutekano w’igihugu,ndetse ko ngo bakora inkuru zisenya igihugu.

Uyu munyamakuru yavuze ko bamusabye kubajyana ku rugo rw’umugore bakorana ariko arabyanga avuga ko atahazi barushaho kumukubita.Yemeje ko bamubwiye ko yagize amahirwe kuba yari kumwe n’umukobwa we.

Umugore w’uyu munyamakuru, Immaculate Matovu,yavuze ko yumvise saa yine z’ijoro umukobwa we ari gutabaza asaba ubufasha agiye kureba asanga umugabo we atagishobora kwicara no kugenda.

Ibitekerezo

  • umuntu wese ukorana nabahungabanya umutekano w’igihugu agomba guhanwa cg akanapfa kuko aba ari umwanzi nkabandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa