skol
fortebet

Umunyarwanda usiganwa ku magare yakoze impanuka ikomeye

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Hakizimana Seth ukina mu ikipe ya Les Amis Sportifs yakoze impanuka ikomeye ku munsi w’ejo taliki ya 28 Nyakanga, ubwo yari mu myitozo yo kwitegura imikino ya Rwanda Cycling Cup aho yahise ajyanwa mu bitaro by’I Gahini.
Nyuma ya Ingabire Beathe wakoze impanuka mu kwezi gushize agakuka amenyo, uyu Hakizimana Seth yaje guhura n’impanuka ikomeye ubwo bari batangiye kwitoza ibijyanye no gusatira (Attack), maze ahita agonga ibuye ryari mu muhanda maze yitura hasi arakomereka cyane.
Amakuru (...)

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ruhagoyacu nayo yatangarijwe na Valens Ndayisenga uzwi cyane hano mu Rwanda muri uyu mukino wo gusiganwa ku magare ni uko nyuma yo gukora iyi mpanuka uyu musore yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro by’i Gahini, aho arimo gukurikiranwa ngo barebe uko ameze mu kanwa.

Ndayisenga Valens yagize ati “Ni ko byagenze. Sinzi ibiri kutubaho. Araho ari ku bitaro i Gahini. Bari kumukurikirana ku bijyanye n’amenyo. Yakomeretse ku mubiri bisanzwe, banamudoze ku munwa.”

Icyateye iyi mpanuka ngo ni umuhanda utameze neza bitorezagamo aho uyu musore yari afite umuvuduko akagonga iri buye.

Ingabire Beatha we uheruka gukora impanuka arimo gukira aho byitezwe ko ashobora gutangira imyitozo taliki ya mbere Kanama yo kwitegura Rwanda Cycling Cup izaba ku italiki ya 12 Kanama uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa