Umunyezamu wa Rayon Sports,Hategekimana Bonheur yagaragaye agiye kurwana n’umutoza we Yamen Zelfani nyuma y’umukino batsinzemo Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino ufungura shampiyona.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino,uyu muzamu wa Rayon Sports yagaragaye ashaka kurwana n’umutoza we ndetse batukana ibitutsi bibi cyane.
Uyu Bonheur bisa nk’aho atishimiye kwinjizwa igitego ku munota wa 90 w’umukino cyaturutse kuri penaliti yakozwe na Serumogo Ally,ikinjizwa na Malipangu.
Aba bombi bagaragaye basumirana hafi no kurwana gusa bagenzi babo babajya hagati ariko batukanaga ku babyeyi.
Bonheur yafashwe n’abarimo Mitima Isaac nyuma haza Mvuyekure Emmanuel n’umutoza wungirije ukoresha imyitozo.
Nyuma y’umukino,Umutoza wa Rayon Sports,Yamen Zelfani,yatangaje ko ibyabaye byatewe nuko Bonheur akunda gutsinda cyane ndetse yarakajwe n’igitego yinjijwe bamukosora agashwana.
Yagize ati "Byarangiye .Bonheur ahora ashaka gutsinda buri gihe.Igitego yatsinzwe cyatumye ashwana na mugenzi we sinabyishimira.Byarangiye."
Uyu mutoza yavuze ko ameze nka Gennaro Gattuso wahoze ari umukinnyi w’Umutaliyani wagiraga amahane ariko agakora akazi ke neza.
Yakomeje avuga ko abakinnyi be bishimye cyane ko bafite ikiruhuko ndetse ko nawe yishimiye ibyavuye mu mukino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *