skol
fortebet

Umunyezamu Bonheur yahaye ubutumwa bukomeye abashaka kumwangisha abafana

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 09, Sep 2023

Umunyezamu Bonheur yahaye ubutumwa bukomeye abashaka kumwangisha abafana

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu Hategekimana Bonheur wa Rayon Sports yabwiye abo ashinja kumurwanya ko Imana ariyo isumba byose ndetse ko nta wamanura uwo Imana yahanitse.

Abicishije kuri status ya WhatsApp ye, Hategekimana Bonheur yagaragaje ko hari abantu bafashe gahunda yo kumwangisha abakunzi be ariko abibutsa ko Imana Isumba byose.

Yagize ati “Ese kunyangisha abantu ni cyo mushaka? Burya mu buzima byaba bibi cyangwa byiza, buri muntu wese ku bizera Imana bazi ko buri umwe Imana Ifite umugambi wa yo ku buzima bwe.

Yongeyeho ati “ Kuko ntiwamanura uwo uwo Imana Yazamuye kandi ntiwazamura uwo Imana Yamanuye. Byose bibaho ku Isi bitangwa n’Imana.”

Bonheur akunda gushwana cyane na ba myugariro be, ariko bamwe babifata nko kuvuga nabi kandi ari ukurwana ishyaka ngo ikipe idatsindwa.

Bonheur aheruka kugaragara ashwana n’umutoza we byatumye benshi bamunenga bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa