skol
fortebet

Umunyezamu Bonheur yahishuye amagambo yabwiwe n’umutoza we bakimara gutukana

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 31, Aug 2023

Umunyezamu Bonheur yahishuye amagambo yabwiwe n'umutoza we bakimara gutukana

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hategekimana Bonheur yavuze ko we n’umutoza we Yamen Zelfani yamubwiye ko impamvu batukanye ari uko bose bakunda gutsinda ariko akwiye kumwumva nk’umutoza.

Gushwana kw’aba bombi kwabaye nyuma y’umukino ufungura shampiyona ya 2023-24 ubwo Rayon Sports yatsindaga Gasogi United 2-1 mu mukino wabaye tariki ya 18 Kanama 2023.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, kuri Kigali Pelé Stadium,umunyezamu Hategekimana Bonheur yatonganye na Serumogo Ali amuhora gukora ikosa ryavuyemo penaliti yinjijwe na Malipangou Christian ku munota wa 90.

Ibi byababaje umutoza Zelfani, ajya kubuza Bonheur ariko uyu munyezamu amwuka inabi,birangira batukanye hafi no gufatana mu mashati.

Umunyezamu Bonheur yabwiye abanyamakuru ko umutoza yamubwiye ko icyateye biriya byose akizi ariko amusaba kujya yihangana akamwubaha nk’umutoza akumva ibyo amubwiye wenda ibindi bakaza kubiganiraho nyuma.

Ati “Icya mbere biriya bimaze kuba twagiye mu rwambariro turambara bisanzwe nk’uko abantu bambara bitegura bataha, nyuma yaho rero twaravuganye yahise aza arandeba arambwira ngo mbere ndetse gutaha, arambwira ngo niyo nsanga watashye nari kuguhamagara kuri telephone tukaganira, yarambwiye ngo biriya bintu byose twakoze ndabizi impamvu yabyo ni uko twese dukunda gutsinda kandi urabizi ndi umusazi mu gushaka intsinzi kandi nanjye arabizi ko ari kuriya byagenze.

Yarambwiye ngo ugomba kujya unyubaha nk’umutoza niyo nakora ibirenze biriya, ukemera icyemezo cyanjye, niba nkubwiye ngo kora ibi ukabikora nta kindi urengejeho wenda nyuma nk’abantu tukaza kuganira, twaravuganye nsaba n’imbabazi muri rusange mwarabibonye, ibyo natangaje ntabwo ari ibintu nari nateguye.”

Umukino wakurikiyeho Bonheur yaricajwe hakinishwa Hakizimana Adolphe aho abantu babihuje n’imyitwarire ye ko umutoza yaba yamuhannye, gusa we siko abibona.

Ati “Siko mbikeka kuko ikosa ryabaye ryabaye nyuma y’umukino ntabwo ari mu mukino, ryabaye nabwo kubera igitutu wenda cyanjye n’umutoza wanturishije ariko kugenzura amarangamutima yanjye birananira muri ako kanya, ariko ndakeka ko biriya byose byabaye muri kiriya cyumweru cy’umukino wa Gorilla FC twabiganiriyeho, twafashe umwanya turaganira njyewe n’umutoza.”

Si ubwa mbere Hategekimana Bonheur agaragayeho imyitwarire nk’iyi kuko muri Gicurasi 2023, yahagaritswe na Rayon Sports kubera gushaka kurwana na bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa