Umunyezamu Kepa wa Chelsea ari mu rukundo n’umukobwa wabaye Nyampinga muri Espagne [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 02, Feb 2022

Umunyezamu wa Chelsea Kepa Arrizabalaga ari mu rukundo n’umukobwa w’uburanga witwa Andrea Martinez watorewe kuba Miss Universe Spain muri 2020
Ubwiza bw’uyu Espagne w’imyaka 29, amaze igihe akundana bucece n’uyu munyezamu, ariko aherutse kwerekana ko hari ikintu kiri hagati yabo binyuze ku mafoto yashyize kuri Instagram.
Mugenzi wa Kepa nawe w’umunyezamu, David De Gea yagize icyo avuga kuri iyo post ashyiraho utumenyetso tw’umutima.
Abakinnyi benshi ba Chelsea nabo bishimiye aya makuru kandi (...)
Umunyezamu wa Chelsea Kepa Arrizabalaga ari mu rukundo n’umukobwa w’uburanga witwa Andrea Martinez watorewe kuba Miss Universe Spain muri 2020
Ubwiza bw’uyu Espagne w’imyaka 29, amaze igihe akundana bucece n’uyu munyezamu, ariko aherutse kwerekana ko hari ikintu kiri hagati yabo binyuze ku mafoto yashyize kuri Instagram.
Mugenzi wa Kepa nawe w’umunyezamu, David De Gea yagize icyo avuga kuri iyo post ashyiraho utumenyetso tw’umutima.
Abakinnyi benshi ba Chelsea nabo bishimiye aya makuru kandi bagaragariza ibyishimo mugenzi wabo.
Kai Havertz yagize ati: "Oh Kepinho" iruhande ashyiraho utumenyetso tw’umutima.
Jorginho yanditse ati: "Kepinhaaa papi."
Muri 2020, Martinez yatsindiye ikamba rya Miss Universe Espagne.
Uyu mukobwa kandi yahoze ari umukinnyi wa Basketball wahagarariye igihugu cye ku rwego rwa U15.
Martinez yambikiwe ikamba ahitwa Los Olivos Beach muri Tenerife mu myaka ibiri ishize.
Yatsinze mukeba we Andrea de las Heras w’I Madrid na Ainhoa Portillo ukomoka I Malaga,yegukana Miss Universe Espagne,yamwemereye kujya i Las Vegas guhatanira Miss Universe.
Miss Universe Espagne 2017 Sofia del Prado niwe wamuhaye igihembo kuri uwo munsi.
Nyuma Martinez yannditse ku mbuga nkoranyambaga ze ati: "Sindabasha kwemera ko byabaye.Ubu ndi Miss Universe Espagne.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *