Umunyezamu Kepa Arrizabalaga yashyize agatotsi ku mubano we n’ikipe ya Chelsea,ubwo yayivugagaho amagambo yo kuyinenga ku mugaragaro.
Uyu munyezamu waguzwe akayabo ariko ntiyitware neza,yibasiye ikipe ya The Blues na nyirayo Todd Boehly nyuma yo gutizwa muri Real Madrid.
Kepa w’imyaka 28, aracyafite agahigo ko kuba umunyezamu uhenze cyane ku isi nyuma y’uko aguzwe miliyoni 71.6 z’ama pound na Chelsea avuye muri Athletic Bilbao muri 2018.
Ariko, uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Espagne yananiwe kugera ku rwego rusabwa i Stamford Bridge.
Nyuma y’imikino 163 mu ikipe ya the Blues, Kepa yatijwe mu ikipe ya Real Madrid muri iyi mpeshyi nk’umusimbura wa Thibaut Courtois wavunitse
Kuva ubwo amaze gukina inshuro ebyiri muri iyi kipe ye nshya.
Uyu munyezamu wavuze ko yashakwaga na Bayern,yavuze ko yahisemo kwigendera aho kuguma muri Chelsea kuko umushinga wayo wo gutsinda nta cyizere utanga.
Kepa yagize ati: “Nibyo koko Pochettino yashakaga ko nguma mu ikipe,yambwiye ko ngiye gukina, ko anyizeye.
Ariko natekereje ko impinduka zaba nziza kuri njye. Nashakaga impinduka.
Thomas Tuchel yarampamagaye. Twari hafi yo kujya i Munich.
Numvaga igihe kigeze cyo guhindura ibintu. Nashakaga kuguma muri Chelsea ariko numvaga ko umushinga [[wayo] atari mwiza.
“Iyo Madrid iguhamagaye, ibintu byose birahinduka. Gusinya kwanjye kwabaye mu masaha make nyuma yo guhamagarana.
Intego yanjye ni iyo kumara hano umwaka urenga.”
Chelsea imaze imyaka isaga ibiri igura abakinnyi benshi barimo n’abo idakeneye ariko ntacyo irageraho mu kibuga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *