skol
fortebet

Umunyezamu Keylor Navas yakoreye igikorwa cy’urukundo impunzi zo muri Ukraine bikora benshi ku mutima

Yanditswe: Saturday 26, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Keylor Navas, Umunyezamu wa PSG n’ikipe y’igihugu ya Costa Rica, yacumbikiye impunzi 30 z’abanya-Ukraine bahunze intambara bashoweho n’Uburusiya.
Uyu mugabo yabaguriye ibitanda 30 abishyira mu cyumba we n’umuryango we basanzwe bareberamo filime, azajya abaha ibyo kurya n’imyambaro.
Uyu mukinnyi ukomeye w’ikipe y’igihugu cye na PSG y’Abafaransa, yafunguye imiryango y’urugo rwe i Paris kugira ngo iri itsinda ry’abantu 30 baturutse muri Ukraine babone aho baba by’agateganyo,anabagaburire.
Byongeye (...)

Byongeye kandi, umugore wa Navas, Andrea Salas, niwe ushinzwe gutegurira ibiryo aba banya Ukraine bacumbikiwe mu cyumba bareberagamo filimi mu rugo rwabo, aho bazajya banasengera,cyane ko uyu munyezamu wa Costa Rika ndetse n’umuryango we basanzwe basengera mu idini ry’aba Evangelist.

Kuri ubu, Navas ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Costa Rica aho bari gukina imikino itatu ya nyuma y’amajonjora ya CONCACAF mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Costa Rica iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde,n’amanota 16 ikazahura n’ikipe iyoboye Canada, El Salvador na Amerika mu rwego rwo gushakisha byibuze umwanya wa kane, wayifasha gukina umukino wa kamarampaka n’ikipe ihagarariye OFChanyuma utsinze akerekeza mu gikombe cyisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa