skol
fortebet

Umunyezamu Kwizera Olivier yasubije abamunena gukinisha amaguru cyane

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 11, Jul 2026

Umunyezamu Kwizera Olivier yasubije abamunena gukinisha amaguru cyane

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu Kwizera Olivier ukunze kugarukwaho cyane kubera imikinire ye, yasobanuye ko impamvu akunda gukinisha amaguru ari uko yakuze akina mu kibuga hagati, agaragaza ko abafana bakwiye kwakira ko ariyo mikinire ye.

Kwizera wasoje amasezerano muri Rayon Sports, imikinire ye yo gukinisha amaguru cyane ntivugwaho rumwe cyane ko rimwe na rimwe imuviramo no gutsindwa ibitego.

Uyu munyezamu yasobanuye ko icyo aba yifuza iyo yatindanye umupira cyangwa ari gucenga uwamusatiriye.

Ati “Gukina mwubaka umukino ni wo mupira ugezweho. Niba mfashe umupira ukabona mugumanye amasegonda atanu ni uko mba nshaka ko bansatira bakava ku mukinnyi wanjye maze nkawumuha ari wenyine.”

Yakomeje agaragaza ko abafana bakwiye kumwakira kuko guhindura imikinire ye bigoye.

Ati “Ntabwo navuga ko ariwo muco w’imikinire yanjye (gutera imbere) kuko n’ibindi bashaka ko nkina nabikina ariko navuga ko imikinire yanjye ari iriya ndetse no kuyihindura byagorana ni yo mbigerageje nkora amakosa menshi.”

Yanavuze ko aba agamije gukora icyiza kugira ngo ikipe itsinde.

Ati “Mba nshaka ko dukore icyiza kugira ngo dutsinde, mbakurure baze bansatira maze umupira nywutange imbere dusatire turi benshi umubare wacu wiganze mu rubuga rw’ikipe duhanganye. Abantu bumve ko mba ngamije ko dutsinda.”

Ni ubwo bimeze bityo, Kwizera yagaragaje ko mu mikino yamubabaje mu buzima, ari igihe Amavubi atsindwa na Côte d’Ivoire. Ni mu gihe iyamushimishije ari imikino ibiri ya Cap-Vert cyane ubanza wabereye i Pria aho yitwaye neza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa