Umunyezamu Neuer ntazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino kubera akaga yahuye nako
Yanditswe: Saturday 10, Dec 2022

Kapiteni w’Ubudage, Manuel Neuer yavunitse ukuguru ubwo yari arimo gukina imikino yo kunyerera ku rubura mu kiruhuko yari yafashe nyuma yo gusezererwa nabi k’Ubudage mu gikombe cy’isi,byatumye atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.
Ubwo yari mu kiruhuko cy’inyongera ’yagenewe nyuma yo gusererwa mu gikombe cy’isi ku gihugu cye,Neuer yagiye gukina iyi mikino ya Ski ariko yaje kunyerera nabi ku rubuga ukuguru kwe kuravunika.
Uyu munyezamu w’imyaka 36 yakinnye iminota yose ubwo Ubudage bwari (...)
Kapiteni w’Ubudage, Manuel Neuer yavunitse ukuguru ubwo yari arimo gukina imikino yo kunyerera ku rubura mu kiruhuko yari yafashe nyuma yo gusezererwa nabi k’Ubudage mu gikombe cy’isi,byatumye atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.
Ubwo yari mu kiruhuko cy’inyongera ’yagenewe nyuma yo gusererwa mu gikombe cy’isi ku gihugu cye,Neuer yagiye gukina iyi mikino ya Ski ariko yaje kunyerera nabi ku rubuga ukuguru kwe kuravunika.
Uyu munyezamu w’imyaka 36 yakinnye iminota yose ubwo Ubudage bwari muri Qatar ariko basezererwa mu matsinda ku nshuro ya kabiri bikurikiranya.
Nyuma yo guhabwa ikiruhuko n’umutoza wa Bayern Munich, Julian Nagelsmann, uyu mukinnyi yagize imvune izamuviramo gusiba imikino isigaye yose muri uyu mwaka w’imikino irimo ibiri bazakina na PSG muri 1/16 cya Champions League.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Neuer yagize ati: ’basore,icyo navuga nuko impera z’umwaka zakabaye zagenze neza
’Mu gihe nagerageje kuruhura umutwe ndi gukinaski, nagize imvune y’ukuguru. Kubagwa ejo byagenze neza. Ndashimira cyane abaganga! Ariko, birababaje kumenya ko umwaka w’imikino turimo warangiye kuri njye. Mwiyiteho! Manuel wanyu. ’
Abakinnyi ba Bayern basezerewe mu matsinda bari mu Budage bagombaga gukomeza imyitozo i Sabener Straße kuri iki cyumweru, mbere yuko Nagelsmann yongera ikiruhuko cyabo.
Neuer yahisemo kujya gusiganwa muri Ski ngo aruhure umutwe nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi nabi ariko ubu ntazaboneka mu gihe gisigaye ngo umwaka w’imikino urangire.
Uyu mukinyi w’imyaka 36,n’igihombo kinini kuri Bayern, irusha amanota ane gusa ikipe iyikurikiye muri shampiyona nyuma y’igice cya mbere cya shampiyona cyari kibi kuri yo.
Aya n’amakuru mabi kuri uyu muzamu w’inararibonye, ukomeje guhangana n’ihungabana ry’uko Ubudage bwasezerewe hakiri kare mu gikombe cy’isi cya Qatar.
Gutsindwa n’Ubuyapani,kunganya na Espagne hanyuma bagatsinda Costa Rica mu mukino wa nyuma w’itsinda, ntacyo byabamariye bahise bataha.
Ibitekerezo
#PRESIDENTSPROMOTION_IDASANZWE
#DORE_ICYAYI_CY_ABAGABO_GITUMA_UGIRA_IJAMBO_IWAWE_WAKWIVUGA_IKIVUGO_CY_ABAGABO_UKUMVIKANA. +250789502321
#Kirwanya #stress #kikarinda no #kurangiza #vuba!
#TONGKAT NI #UMWIMERERE #NTANGARUKA #IGIRA KANDI #YONGERA #UBUSHAKE BWO #GUKORA #IMIBONANOMPUZABITSINA #KUBAGABO #IKANONGERA #UMUSEMBURO WA #TESTOSTERON
+250789502321
Iyi product igizwe n’ibintu bine (4in1) by’ingenzi biyiha ingufu n’ubushobozi bwo gufasha umubiri muburyo butandukanye ariko by’umwihariko ikaba Ari umwimerere kuko idakora nka drogue cg ikiyobyabwenge(Muri Asia bayise #Tongkat_coffee kubera ubushobozi bayiziho bwo guha umugabo imbaraga za kigabo zikenewe.Igizwe 100% n’ifu y’umuzi w’ikimera cya #Tongkat_Ali n’impumuro ya #coffee itarimo caffeine ndetse ikabamo isukari y’umwimerere itariyo munganda( ni umushongi w’igisheke)ndetse kandi ibamo n’amata aba yarakamuwemo amavuta kuburyo idashobora kongerera umubyibuho ndetse niyo waba urwaye Diabetes urayinywa ntigutere ikibazo cyo kuzamura isukari kuko ntasukari yo munganda iba yarongewemo.
#Akamaro_ka_Tongkat_muri_rusange:
Ibindi wakenera kumenya kuri iyi nyunganiramirire andika ijambo #Tongkat_Ali muri Google search yawe urebe byinshi biyivugwaho.
Iyi nyunganiramirire y’akamaro gakomeye gutya wayibona uhamagaye +250 789502321/Whatsapp cg ukadusanga aho dukorera Kigali.
Tunayikoherereza aho waba uherereye hose mugihugu no hanze yacyo.Hari n’izindi products nziza cyane nyinshi zibereye umuntu Ushaka kugira ubuzima bwiza no gukumira indwara mbere.