skol
fortebet

Umunyezamu Onana yisabiye umunyamakuru ikiganiro abwira akari ku mutima abafana ba United

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 21, Sep 2023

Umunyezamu Onana yisabiye umunyamakuru ikiganiro abwira akari ku mutima abafana ba United

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu Andre Onana yasabye imbabazi bagenzi be bakinana muri Manchester United nyuma yo kwitwara nabi ku mukino baraye batsinzwemo ibitego 4-3 muri Bayern Munich.

Uyu munyezamu waguzwe miliyoni 47 z’ama pound muri Inter Milan ari kunengwa na benshi kubera intangiriro ze muri United yatsinzwemo ibitego icumi mu mikino itanu ya Premier League.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,Onana yakoze ikosa rikomeye ubwo yananirwaga gukuramo agashoti gato kari gatewe na Leroy Sane kigira mu izamu birangira United 4-3 itsinzwe ibitego kuri Allianz Arena.

Nyuma y’umukino, Onana yaganiriye na TNT Sports, yemeza ko ari "umukino wanjye mubi", ariko ashimira bagenzi be ku bw’imbaraga zabo mu gushakisha intsinzi,binyuze mu bitego bitatu batsinze.

Onana yagize ati: "Biragoye gutsindwa muri ubu buryo kuko, mu ntangiriro, twatangiye neza cyane.

Nyuma y’ikosa ryanjye, twatakaje umukino.

Ni ibintu bitoroshye kuri twe, kuri njye cyane cyane kubera ko ari njye watengushye ikipe. Ntabwo uyu munsi twatsinze kubera njye."

Abajijwe niba yumva agomba kwigaragariza abafana ba United, Onana yarashubije ati: "Nibyo, mfite byinshi byo kwerekana kuko mvugishije ukuri intangiriro yanjye ntabwo ari nziza.

Uyu n’umwe mu mikino yanjye mibi kandi biragoye kuko twari dufite intego zikomeye kandi byari amahirwe akomeye kuri twe yo kugaruka.

Birakomeye ariko tugomba gufatanya kandi tukigira ku makosa yacu ni cyo kintu cyonyine tugomba gukora."

Abafana ba United bashimiye Onana kuba yisabiye ikiganiro n’itangazamakuru kugira ngo abasabe imbabazi cyane ko yakuye iyi kipe mu mukino.

Umutoza Ten Hag yavuze ko yababajwe no kuba binjije ibitego 3 byose bagatsindwa umukino.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa