skol
fortebet

Umunyezamu wa Cape Verde yishimiwe cyane kubera ibyo yakoreye Sadio Mane

Yanditswe: Wednesday 26, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Liverpool,Sadio Mane yajyanywe mu bitaro ubwo yakomerekaga umutwe nyuma yo kugeza Senegal muri kimwe cya kane kirangiza mu gikombe cy’Afurika
Ikarita itukura yabonetse mu gice cya mbere ihawe ikipe ya Cape Verde yatumye ikipe ya Senegal amahirwe yo kwerekeza muri 1/4.
Nubwo Cape Verde yari yihagazeho cyane,ku munota wa 21 yahuye n’uruva gusenya ubwo umukinnyi wayo Patrick Andrade yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukandagira nabi Pape Gueye.
Ikipe ya Senegal yazamuye urwego (...)

Ikipe ya Senegal yazamuye urwego rw’imikinire nyuma yo gusohoka kwa Andrade byatumye umunyezamu wayo Vozinha ahura n’akazi gakomeye.

Icyakora ku munota wa 55,ibintu byabaye bibi cyane kuri Cape Verde kuko uyu munyezamu Vozinha nawe yahawe ikarita itukura nyuma yo kugongana na Sadio Mane.

Icyakora benshi bemeje ko iyi karita itari ikwiriye kuko uyu munyezamu na Mane bagonganye imitwe barwanira umupira,nta bushake bwo gukora ikosa bwabayeho.

Mane wari wakomeretse mu mutwe,yatsinze igitego hashize iminota mike ibi bibayeho ku munota wa 63.

Ikipe ya Aliou Cisse yabonye igitego cya kabiri,ubwo Diedhiou yahaga umupira mwiza Dieng bazamukanye.

Nyuma y’uyu mukino,Umunyezamu Vozinha ntiyitaye ku ikarita itukura yahawe idakwiriye ubwo yagonganaga na Mane ahubwo yahise ajya kumureba mu bitaro barifotoza.

Bombi bifotoje ifoto bandikaho ngo: "Senegal vs Cape Verde mu kibuga [no] mu bitaro."

Uku gutsinda kwatumye Liverpool na Chelsea batazabona Mane cyangwa Edouard Mendy vuba aha.

Mu wundi mukino wabaye,Maroc yatsinze Malawi ibitego 2-1 mu mukino wari ukomeye cyane.

Ibitego bya Maroc byatsinzwe na Youssef En-Nesyri na Achraf Hakimi mu gihe icya Malawi cyatsinzwe na Frank Mhango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa