skol
fortebet

Umunyezamu wa Cote d’Ivoire yagize ibyago bikomeye nyuma yo kuraza nabi abafana

Yanditswe: Monday 17, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Cote d’Ivoire ’Badra Ali Sangaré’ aratangaza ko se yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022.
Kuri iki Cyumweru, Sangaré yakoze ikosa ku munota wa 93 ryavuyemo igitego cya 2 cya Sierra Leone, bituma badahita babona itike ya 1/16 cya AFCON2021.
Uyu munyezamu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: "Naguye ijoro ryakeye mbyutse muri iki gitondo nsanga ni wowe waguye kandi ntuzigera ubasha guhaguruka. Allah agautuze iruhande rwe Bwana Sangaré" (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Cote d’Ivoire ’Badra Ali Sangaré’ aratangaza ko se yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022.

Kuri iki Cyumweru, Sangaré yakoze ikosa ku munota wa 93 ryavuyemo igitego cya 2 cya Sierra Leone, bituma badahita babona itike ya 1/16 cya AFCON2021.

Uyu munyezamu abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: "Naguye ijoro ryakeye mbyutse muri iki gitondo nsanga ni wowe waguye kandi ntuzigera ubasha guhaguruka. Allah agautuze iruhande rwe Bwana Sangaré"

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryihanganishije uyu mukinnyi mu butumwa ryashyize ku rubuga rwaryo rwa Twitter.

Uyu mukinyi w’imyaka 35 yafashe umwanya wa mbere mu ikipe y’igihugu, nyuma y’aho Sylvain Gbohouo abujijwe gukina kubera gukoresha ibiyobyabwenge

Ku cyumweru, Sangaré yavuzwe cyane mu binyamakuru kubera ikosa rikomeye yakoze ku munota wa nyuma w’inyongera byatumye Sierra Leone ibona igitego cya Alhaji Kamara bituma amakipe yombi anganya ibitego 2-2.Ibi byatumye Cote d’Ivoire idahita ibona itike ya 1/16 biyishyira mu byago byo kuba yabura itike igihe yaba itsinzwe na Algeria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa