skol
fortebet

Umunyezamu wa Enyimba FC abujije Rayon Sports gushimisha abafana bayo

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

Rayon Sports yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye,inganyije 0-0 na Enyimba FC mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cya CAF Confederations Cup,waranzwemo kwigaragaza gukomeye k’umunyezamu Fatau Dauda.

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Enyimba Theo Afelokhai yagoye ubusatirizi bwa Rayon Sports ku buryo bukomeye yongerera ikipe ye amahirwe yo gukomeza muri ½ cy’irangiza nubwo hari umukino wo kwishyura ku wa 23 Nzeri uyu mwaka uzabera mu ntara ya Abba.

Umunyezamu Theo Afelokhai yagoye ubusatirizi bwa Rayon Sports

Rayon Sports yatangiye umukino iri u rwego rwo hejuru cyane ndetse abakinnyi bayo bahanahana umupira mu buryo buryoheye ijisho mu gihe Enyimba yo yakinaga kwirwanaho gusa.

Mu minota 10 ya mbere Rayon Sports yari igiye gufungura amazamu ku mupira mwiza Manishimwe Djabel yahaye Bimenyimana Bonfils Caleb awutera umutwe ujya hejuru y’izamu.

Ku mupira mwiza wari uturutse muri Koluneri,Enyimba yabonye uburyo bwiza ubwo umwe muri ba myugariro bayo yateraga umutwe umunyezamu Bashusha ntiyabasha kuwukuramo usanga Rutanga aho yari ahagaze yafunze inguni,akiza izamu.

Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu Enyimba FC byatumye ku munota wa 26 ibona uburyo bukomeye cyane,ubwo Nyandwi Saddam yaherezaga umupira mwiza Caleb wari kumwe n’umunyezamu Theo Afelokhai,awutera umutwe uyu munya Nigeria wigaragaje cyane awukuramo.

Enyimba FC yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 36, ubwo Bashunga Abouba yasohokaga nabi ashaka gufata umupira umukinnyi wa Enyimba FC arawumutanga awuteye mu izamu ba myugariro bari barangajwe imbere na Rwatubyaye barawugarura.

Rayon Sports yakomeje kuyobora umukino ndetse igenda ibona ubundi buryo bwiza ariko Muhire Kevin na Caleb babupfusha ubusa byatumye igice cya mbere kirangira nta kipe ifunguye amazamu.

Igice cya kabiri cyatangiye Enyimba FC iri hejuru ndetse iza kubona amahirwe akomeye ubwo rutahizamu Sunday yasigaranaga na Bashunga umupira akawutera akawukuramo.

Ku munota wa 50 nabwo Ibrahim wa Enyimba FC yahushije igitego cyari cyabazwe nyuma yo kugariza bikomeye izamu rya Rayon Sports.

Rayon Sports yarushwaga igice cya kabiri kigitangira,yaje kugaruka mu mukino ubwo Donkor Prosper yateraga ishoti rikomeye umukinnyi wa Enyimba akawushyira muri koluneri yaje guterwa neza umupira usanga Rwatubyaye ahagaze neza ntiyabasha kuwushyira mu izamu.

Ku munota wa 55 umukinnyi wa Enyimba wari wambaye nimero 20 Osadiaye yateye free kick ikomeye yaganaga mu izamu umunyezamu Bashunga ashyira umupira muri koluneri.

Enyimba FC yanyuzagamo igaca mu rihumye Rayon Sports,yabonye uburyo bukomeye ku munota wa 58 ubwo abakinnyi bo hagati ba Rayon Sports batakazaga umupira ukomeye uzamukanwa na barutahizamu ba Enyimba gusa ku bw’amahirwe Bashunga abyitwaramo neza.

Rayon Sports yongeye kubona andi mahirwe abiri akomeye ubwo ku munota wa 72 Mugisha Gilbert winjiye mu kibuga asimbuye yaherezaga umupira Rutanga awuteye Theo Afelokhai wari uhagaze neza awushyira muri Koluneri.

Rayon Sports yabonye uburyo bundi bukomeye ku munota wa 75 ubwo Bimenyimana Bonfils Caleb yasigaranaga na Dauda bonyine ateye umupira arawufata.

Rayon Sports yabonye amahirwe menshi cyane ndetse yakagombye kuba yatsinze Enyimba FC iyo aza kuyisekera gusa umukino warangiye ari 0-0 aho igomba kujya muri Nigeria isabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego ibyo aribyo byose.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Bashunga Abouba, Gabriel Mugabo, Rutanga Eric, Mutsinzi Ange, Bonfils Caleb Bimenyimana, Muhire Kevin, Saddam Nyandwi (Mugisha Gilbert 66’), Niyonzima Olivier Sefu, Prosper Donkor Kuka (Christ Mbondi 87’), Rwatubyaye Abdul na Manishimwe Djabel.

Enyimba FC: Afelokhai, Adetunji (Ernest Governor), Anaemena, Andrew, Oladuntoye, Ojo, Mustapha, Osadiaye (Abdulrahaman Bashir 78’), Oladepo, Udo na Alalade (Omofoman Freedom 69’).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa