skol
fortebet

Umunyezamu wa Leganes yatutse abakinnyi ba FC Barcelona kubera ibyo babakoreye

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Leganes ikina mu cyiciro cya mbere muri Espagne,Ivan Cuellar, yise abakinnyi ba FC Barcelona abagome kubera ko banze kumusuhuza nyuma y’umukino baheruka kuyitsinda ibitego 2-1 muri La Liga ku wa Gatatu w’iki Cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu munyezamu witwaye neza muri uyu mukino yabwiye abanyamakuru ba Marca ko abakinnyi ba FC Barcelona aria bantu babi kuko nta numwe waje kumushimira nyuma yo kubatsinda ibitego 2-1.

Umunyezamu wa Leganes yababajwe ni uko Messi na bagenzi be batagira Fair play

Yagize ati “Bimenyerewe ko iyo utsinzwe ushimira abakinnyi b’ikipe igutsinze,nubwo hari abakinnyi batabikora.Nta mukinnyi n’umwe wa FC Barcelona waje kunkora mu ntoki ngo anshimire.Nta mukinnyi n’umwe wacu basuhuje nyuma y’umukino.Ni abantu babi cyane.

Ibitego bya Nabil El Zhar na Oscar Rodriguez Arnaiz nibyo byafashije Leganes kwigaranzura iki kigugu,FC Barcelona, cyari cyafunguye ku gitego cya Philippe Coutinho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa