skol
fortebet

Umunyezamu wa Manchester City yahishuye impamvu yataye izamu akajya mu kibuga bahura na United

Yanditswe: Wednesday 09, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Man City,Ederson yatangaje ko impamvu yagaragaye asutamye mu kibuga cya mukeba wabo Manchester United mu mukino baherutse kuyinyagiramo ibitego 4-1 ari uko yari yarambiwe kuguma mu izamu rye kuko abo bari bahanganye n’ubundi batarigeragaho.
Uyu munyezamu mpuzamahanga wa Brazil yavuze ko yagiye kwiyicarira mu kibuga hagati kuko ikipe ye yari yakambitse mu kibuga cya United mu minota 15 ya nyuma, aho yari ifite 93% mu guhererekanya umupira kandi bari bayoboye n’ibitego 3-1.
Uyu (...)

Uyu munyezamu yavuze ko ibyo akora byo kujya mu kibuga hagati ikipe ye iri gusatira ari ibintu bisanzwe.

Yagize ati"Nabonye amafoto nyuma y’umukino, nari muri uwo mwanya - iyo ari koloneri cyangwa kurengura, ngerageza gukina birenze kugira ngo mpagarike ubusatirizi, nitaye ku gufata umupira, ni ikintu nkora kenshi.Ariko kubera ko hari ku mukino w’abakeba byaragaragaye cyane gusa nibwo buryo nkina.

Uyu munyezamu yavuze ko umutoza we Pep amusaba gukina gutyo kugira ngo mu gihe umupira ucitse bagenzi be bari gusatira ahite awutera bitabaye ngombwa ko babasatira bakamusanga mu izamu.

Uyu munyezamu yahishuye ko iyo ahagaze mu izamu cyane City iri gusatira bigera nyuma akava mu mukino ariyo mpamvu kuri United yagiye akajya hagati mu kibuga.

Ati: "Biragoye kuguma mu mukino igihe ntabona umupira cyane ariko ngerageza kuvugana na bagenzi banjye.Iyo ntakuyemo imipira myinshi ndarambirwa mu mutwe kuko umunaniro wo mu mutwe ari mubicyane kuruta uw’umubiri.

Kuguma mu mukino mu minota 90 biragora ariko n’ikintu nkora neza mbifashijwemo no kuvugana na bagenzi banjye mu kibuga."

Uyu munyezamu yavuze ko kubera ko United itageraga imbere y’izamu rye byamugoye cyane ahitamo guta izamu ajya gukurikirana umupira ari hagati mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa