Uwahoze ari umunyezamu wa FC Barcelona n’Ubuholandi, Jasper Cillessen arashinjwa kwanga kuvuza umwana yabyaranye n’umunyamakurukazi ndetse ngo ubwo uyu mugore yari amutwite uyu yamusabye ko yakuramo inda.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo mu Buholandi, Story,Umunyamakurukazi w’Umunya Espagne witwa Maria Moran yavuze ko umunyezamu Cillessen w’imyaka 33,yamuteye ubwoba ko arashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa nadakuramo inda yamuteye.
Ibi bije nyuma y’ukwezi hasohotse amakuru avuga ko (…)
Uwahoze ari umunyezamu wa FC Barcelona n’Ubuholandi, Jasper Cillessen arashinjwa kwanga kuvuza umwana yabyaranye n’umunyamakurukazi ndetse ngo ubwo uyu mugore yari amutwite uyu yamusabye ko yakuramo inda.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cyo mu Buholandi, Story,Umunyamakurukazi w’Umunya Espagne witwa Maria Moran yavuze ko umunyezamu Cillessen w’imyaka 33,yamuteye ubwoba ko arashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa nadakuramo inda yamuteye.
Ibi bije nyuma y’ukwezi hasohotse amakuru avuga ko madamu Moran yareze Cillessen amushinja kwanga kuvuza uyu mwana babyaranye.
Nkuko Story ibitangaza, Moran yabyaranye n’uyu munyezamu umwana w’umukobwa amwita Cayetana mu Ukwakira 2021.
Icyakora byagizwe ibanga kugeza mu Ugushyingo 2022 kuko nibwo Cillessen byamenyekanye ko ariwe se w’uwo mwana.
Mu kwezi gushize nibwo ibinyamakuru byo muri Espagne byavuze ko Moran yareze uyu munyezamu gutererana umuryango.
Uyu Moran yashinje uyu munyezamu ukinira ikipe y’iwabo yitwa NEC,kumutera ubwiba buri gihe.
Yavuze ko Cillessen yashakaga ko akuramo inda ndetse amukangisha ko arashyira hanze amafoto ye y’ibanga natabikora.
Uyu munyezamu wamaze imyaka itatu muri FC Barcelona,akayivamo muri 2019, arashinjwa kwirengagiza umukobwa we arwaye mu bitaro.
Moran yabwiye Story ati: “Jasper yanteye ubwoba ndetse arampindanya buri gihe,n’igihe nari ntwite.
Yanteye ubwoba cyane.Yansabye gukuramo inda ngo nintabikora arashyira hanze amashusho n’amafoto byanjye by’ibanga.
Yanyiciye isura buri munsi.Nta nubwo nari nemerewe kuvugana n’itangazamakuru.
Sinitaye ku buzima bw’uriya mugabo.nitaye ku buzima bw’umukobwa wanjye,ngomba kumenya ko yabonye ibyokurya.
Umugabo utajya ubaza ibijyanye n’umukobwa we,n’igihe yari mu bitaro afite ibibazo byo guhumeka,nta cyubahiro yari akwiriye.
Yamenye ko umukobwa we arwaye cyane ariko ntacyo byari bimubwiye.
Moran aheruka gushyira ubutumwa kuri Instagram yageneye umukobwa we aho yagize ati "Ubuzima n’urugendo rutangaje ariko ku rundi ruhande biragoye kuba umugore.Ikibabaje umumama aba agomba kwicisha bugufi kugira ngo atsinde urugamba ahangana n’abagabo b’abanyembaraga batekereza ko amafaranga yagura buri kimwe........"
Umunyamakurukazi wabyaranye na Cillessen
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *