skol
fortebet

Umuraperi JAY-Z arifuza kugura ikipe Everton

Yanditswe: Monday 16, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’Umunyamerika Shawn Corey Carter wamenyekanye nka JAY-Z arifuza kugura ikipe ya Everton yo mu Bwongereza muri English Premier League, aho yifuza gutanga agera kuri Miliyali 2 Z’amapawundi.

Sponsored Ad

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru (The SUN) JAY-Z umenyerewe munjyana ya (rap)arifuza ikipe Everton iri mu bibazo dore ko yatangiye shampiyona nabi cyane.

Everton iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’Ubwongereza igeze ku munsi wa kane , ikaba ntanota ifite ndtse n’umwenda wibitego 9.

Biravugwa ko Jay-Z yiteguye gutanga Miliyali 2 z’amapawundi ku girango yegukane iyi kipe imwe muzifite abafana benshi mu Bwongereza.

Kurundi ruhande ntago ari uyu muhanzi wifuza Everton gusa , kuko na John Textor usanzwe afite ikipe ya Olempic Lion yo mu bufaransa , ndetse akaba nyiri Kampani ya (Eagle Football Holdings Ltd) isanzwe ifite imigabane mu ikipe ya Crystal Palace, nawe arifuza kugura ikipe ya Everton.

Everton yashinzwe mu 1878, ikiba ibarizwa mu gace ka Merseyside , ikinira ku kibuga Goodison Park kuva 1892 ndetse ikaba ifite ibikombe 9 bya shampiyona y’Ubwongereza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa