skol
fortebet

Umurenge Kagame Cup: Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo, uhiga kwandika amateka umwaka utaha [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Kuwa: Monday 22, Jun 2026

Umurenge Kagame Cup: Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo, uhiga kwandika amateka umwaka utaha [AMAFOTO]

Sponsored Ad

skol

Imikino ya nyuma y’Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 yasojwe kuri iki Cyumweru, tariki 21 Kamena mu Karere ka Bugesera, hasozwa amarushanwa yari amaze iminsi ahuza impano za siporo ziturutse hirya no hino mu gihugu. Umujyi wa Kigali ni wo wigaragaje cyane kurusha abandi nyuma yo kwegukana ibikombe n’ibihembo byinshi mu mikino itandukanye.

Iri rushanwa rimaze kuba kimwe mu bikorwa bya siporo bikomeye mu Rwanda, rikaba ryakinwaga ku nshuro ya 20 kuva ryatangira mu 2006. Kuva mu 2010 ryitiriwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, mu rwego rwo guteza imbere siporo, ubuzima bwiza n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu mupira w’amaguru, Umurenge wa Mahembe wo mu Karere ka Nyamasheke wegukanye igikombe mu cyiciro cy’abagore, mu gihe Umurenge wa Masaka wo mu Karere ka Kicukiro wegukanye igikombe mu bagabo. Muri Basketball, Kayonza yegukanye igikombe mu bagore naho Kicukiro yegukana icya Basketball y’abagabo.

Mu mukino wa Volleyball, Ngoma yegukanye igikombe mu bagore, mu gihe Kicukiro yongeye kwitwara neza yegukana igikombe mu bagabo. Mu mukino wa Sitball, Kirehe yegukanye igikombe mu bagore naho Gasabo icyegukana mu bagabo.

Aya makipe yose yegukanye ibikombe, imidali ndetse na sheki ya Miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani z’amafaranga y’u Rwanda (1.800.000 Frw).

Mu gusiganwa ku magare, Nishimwe Gisèle yegukanye umwanya wa mbere mu bagore, mu gihe Mfiteyesu Emmanuel yitwaye neza mu bagabo. Mu gusiganwa ku maguru, Niyomugisha Diane na Sekabaraga Silidio begukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa kilometero imwe, naho Yankurije Marthe na Manishimwe Jean Baptiste batsinda mu cyiciro cya kilometero eshatu.

Yankurije Marthe yongeye kwigaragaza yegukana umwanya wa mbere mu gusiganwa kilometero 10 mu bagore, mu gihe Munyakazi Félicien yatsinze mu cyiciro cya kilometero 15 mu bagabo.

Mu mikino gakondo, Uwimana Lucie na Masengo Gibril begukanye irushanwa ryo gusimbuka urukiramende, naho Bampire Régis na Niyonagize Alfred batsinda iryo kubuguza.

Mu gusoza aya marushanwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimiye abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Umurenge Kagame Cup 2026, anashimira amakipe n’abakinnyi bitwaye neza.

Yagize ati: "Aya marushanwa atwigisha indangagaciro zigomba kuturanga no mu kazi ka buri munsi. Twigiramo indangagaciro yo gukorera ku ntego, gukorera hamwe, gukorana umurava no gutsinda. By’umwihariko aya marushanwa atanga ibyishimo, akongera ubusabane ndetse akagaragaza abafite impano."

Minisitiri Habimana yanibukije Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’isuku, kwita ku buzima bwabo binyuze mu gutanga ubwisungane mu kwivuza no gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Agaruka ku marushanwa y’umwaka utaha, yasabye amakipe yose gutangira kwitegura hakiri kare kuko Umurenge Kagame Cup 2027 izaba ikomeye kurushaho.

Yagize ati: "Birashimishije cyane kubona urwego irushanwa Umurenge Kagame Cup rigezeho. Mugende mwitegure, umwaka utaha tuzajya ku yindi ntambwe, tuzakomeza gutera intambwe twishimira imiyoborere myiza, riva mu bwiza rijya mu bundi bwiza, ibyishimo bikomeze gusakara mu Banyarwanda duteze imbere siporo, duteze imbere imibereho myiza twishimire imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame."

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisiteri ya Siporo kuba zarahisemo Bugesera kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa.

Yagize ati: "Turabashimira ko mwaje kwifatanya natwe mu mikino ya nyuma y’amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2026. Turabashimira rero ko mwatoranyije ko imikino ya nyuma ibera mu karere k’Abakeramurimo, Akarere ka Bugesera, Akarere k’Ubudasa. Turashimira abadusuye bose; amakipe yose amaze iminsi hano yitegura, yakinnye ejo n’uyu munsi, mwadushyuhije, Bugesera ni ‘Show’."

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko uyu mwaka wabaye uw’amateka ku Mujyi wa Kigali mu rwego rwa siporo.

Yagize ati: "Uyu mwaka wabaye mwiza cyane ku Mujyi wa Kigali muri siporo, nk’uko mubizi, umwaka ushize twateguye amarushanwa y’isi y’amasiganwa ku magare, ndetse uyu mwaka mu kwezi kwa Gatanu ishyirahamwe ry’isiganwa ku magare riha Umujyi wa Kigali igihembo cy’uko ari umujyi uteza imbere isiganwa ry’amagare."

"Umwaka ushize, ibikombe twarabibonye. Umwaka utaha rero kuko tuzanabyakira tuzabikora kurushaho bizakomeza."

Umurenge Kagame Cup 2026 wasize hagaragaye impano nyinshi mu mikino itandukanye, mu gihe Umujyi wa Kigali ari wo wasoje aya marushanwa wihariye ibikombe byinshi kurusha abandi.

Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.

Ihere ijisho mu mafoto uko ibihembo byatanzwe:

Ikipe ya Masaka niyo yegukanye igikombe muri football mu cyiciro cy’Abagabo

Mahembe yo muri Nyamasheke ishyikirizwa ibihembo byayo

Abasifuye imikino ya nyuma bambitswe imidali y’ishimwe

Ibyishimo byari byose ku bagabo begukanye igikombe muri basketball

Kayonza yatsinze muri Basketball mu cyiciro cy’Abagore ishyikirizwa ibihembo

Abahize abandi mu gutwara igare

Abitwaye neza bambitswe imidali

Umujyi wa Kigali wihariye ibihembo by’Umurenge Kagame Cup

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko umwaka utaha bazakomeza kwesa imihigo

Abayobozi b’Intara zitwaye neza mu mikino itandukanye bahawe ibikombe

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yashimiye MINALOC na MINISPORTS bahaye aka Karere amahirwe yo kwakira iyi mikino

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yashimiye abitabiriye aya marushanwa, abibutsa ko agamije kubigisha indangagaciro zigomba kubaranga mu buzima bwabo bwa buri munsi

Amakipe yahaye ibyishimo abakunzi bayo

Abaturage bari bitabiriye ku bwinshi

Abitabiriye imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup 2026 batahanye ibyishimo bisendereye

Umuhanzi Juno Kizigenza niwe wabasusurukije

Bugesera byari ’show’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa