Umukinnyi Jadon Sancho yatangaje ko ibyo umutoza we wa Manchester united, Eric Ten Hag yatangaje kuri we ko ari ibinyoma nyuma y’uko batsinzwe na Arsenal ibitego 3-1 kuri iki cyumweru.
Umutoza yavuze ko Sancho atagaragaye mu mukino batsinzwemo na Arsenal kubera ko atitwaye neza mu myitozo muri iki cyumweru.
Jadon Sancho yasabye abafana ba United kutizera ibyo basomye byose ko ari ukuri, avuga ko imyitozo yayikoze neza yewe ngo nta nubwo azemerera abantu kuvuga ibintu bitaribyo(Ubwo yavugaga umutoza we).
Yavuze ko yizera ko hari impamvu ziri inyuma y’ibi byatangajwe na Ten Hag atakwinjiramo.
Yavuze ko icyo ashaka ari ugukina umupira yishimye ndetse ko yubaha ibyemezo by’abatoza be.
Sancho yavuze ko yageretsweho amakosa y’abandi kenshi ndetse ko atakwemera ko bikomeza bityo agomba kwivugira.
Yavuze ko azakomeza kwitangira ikipe igihe cyose ahawe umwanya wo gukina.
Jadon Sancho ntabwo yabashije kwitwara neza kuva yagera Old Trafford avuye muri Borussia Dortmund kuri miliyoni73 z’amapawundi muri 2021. Uyu mwongereza w’imyaka 23 amaze gutsinda ibitego 12 mu mikino 82 amaze gukinira United.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *