Umusifuzi Omar Artan yakiriwe nk’intwari ubwo yari asubiye muri Somalia, nyuma kwangirwa kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagombaga gusifura Igikombe cy’Isi cya 2026.
Artan wari witezweho kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, yakuwe ku rutonde rw’abazasifura iri rushanwa ku wa Mbere, nyuma y’uko yangiwe kurenga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami.
Nta mpamvu yatangajwe yatumye uyu musifuzi akumirwa muri Amerika, ariko Somalia iri mu bihugu byinshi biri ku rutonde rwashyizweho n’ubuyobozi bwa Trump aho abaturage babyo batemerewe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
FIFA yatangaje ko yavuganye n’ubuyobozi bwa Amerika ndetse icyemezo cyafashwe ntacyo yagihinduraho kuko itivanga mu mitangire ya Visa ku gihugu cyakiriye amarushanwa, bityo Artan atazasifura Igikombe cy’Isi.
Uyu musifuzi Amerika yari yahise itegera indege imusubiza muri Turikiya, yageze i Mogadishu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, aho ku kibuga cy’indege yakiriwe nk’intwari n’abantu benshi bifuzaga kumusuhuza.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Perezida wa Somalia, Mohamed Farmaajo, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Omar Artan, amubwira ko igihugu cye cyifatanyije na we mu bihe bigoye, aboneraho n’umwanya wo kumwibutsa ko ari “ikirango cya Somalia”
Omar Artan ni we watowe nk’umusifuzi w’umwaka wa 2025 muri Afurika ndetse yari mu Banyafurika barindwi bagombaga gusifura Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *