skol
fortebet

Umusifuzi ushinjwa kurenganya Rayon Sports yafatiwe ibihano bikomeye

Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusifuzi Bwiriza Nonath umaze iminsi avumwa n’abafana ba Rayon Sports kubera kubatesha amanota ku mukino wa Mukura VS banganyije igitego 1-1,yafatiwe ibihano.
Amakuru aravuga ko Bwiriza Nonati usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, yamaze gufatirwa ibihano by’imikino 6 adasifura kubera icyemezo yafashe kirimo kwibeshya ubwo Rayon Sports yakirwaga na Mukura VS, ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023,mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 18.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga (...)

Sponsored Ad

Umusifuzi Bwiriza Nonath umaze iminsi avumwa n’abafana ba Rayon Sports kubera kubatesha amanota ku mukino wa Mukura VS banganyije igitego 1-1,yafatiwe ibihano.

Amakuru aravuga ko Bwiriza Nonati usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, yamaze gufatirwa ibihano by’imikino 6 adasifura kubera icyemezo yafashe kirimo kwibeshya ubwo Rayon Sports yakirwaga na Mukura VS, ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023,mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 18.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza igitego cyatsinzwe na Moussa Camara ariko umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande, Bwiriza Nonath avuga ko habayeho kurarira.

Muri ayo mashusho,bigaragara ko n’ubwo iki gitego cyanzwe, cyatsinzwe nta kurarira kwigeze kubaho bityo Rayon Sports ishobora kuba yarabuze amanota ku maherere.

Nyuma y’umukino, akanama gashinzwe abasifuzi katangiye gusesengura amashusho y’uyu mukino by’umwihariko kuri iki gitego, basanga habayeho kwibeshya Camara atari yaraririye, ari na ho havuye biriya bihano.

FERWAFA yahanishije Nonati imikino 6 adasifura, bivuze ko ashobora kuzagaruka mu kazi shampiyona ibura iminsi 5 ngo irangire.

Ntabwo ari ubwa mbere Bwana Bwiriza Nonati ahanwe,kuko no mu mwaka ushize w’imikino 2021/2023, yigeze koherezwa gusifura muri shampiyona y’abagore bitewe n’udukosa twa hato na hato yakoze mu y’abagabo.

Ibitekerezo

  • None se ubwo rayon sport irunguka iki?abazi amategeko mu mbwire cyangwa igitego nacyo kirahita cyemerwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa