skol
fortebet

Umusifuzi uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports yamaze kumenyekana

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusifuzi ukomeye Ishimwe Claude niwe uzayobora umukino w’ishyiraniro wo kuri uyu wa gatandatu uzahuza Rayon Sports na APR FC ku munsi wa 19 wa shampiyona.
Uyu musifuzi mpuzamahanga uri mu bakundwa na benshi mu Rwanda niwe washyizwe hagati kugira ngo azace uru rubanza rukomeye.
Yaherukaga kuyobora uyu mukino muri 2019, Rayon Sports itsinda APR FC 1-0.
Azaba ari kumwe n’abungiriza barimo Mugabo Eric,Ishimwe Didier mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari Rulisa Patience.
Uretse Claude, abandi (...)

Uretse Claude, abandi basifuzi ni ubwa mbere bagiye kuyobora uyu mukino wa mbere uhuruza benshi mu Rwanda.

Yaba APR FC na Rayon Sports ziri kwitegura uyu mukino ukomeye uzaziha icyerekezo cya shampiyona y’uyu mwaka irimo guhangana gukomeye.

APR FC ikomeje imyitozo yitegura uyu mukino aho abakinnyi bose b’umutoza Adil Erradi Mohammed bameze neza.

Ku munsi w’ejo na b Rayon Sports yakoze imyitozo ndetse abakinnyi bose barayitabiriye. Willy Essobe Onana wari umaze iminsi arwaye umugongo we yakoze imyitozo mike, ahita yongera arasohoka mu gihe Bukuru n’abandi nabo bagarutse.

Rayon Sports yamaze gutangira kugurisha amatike y’uwo mukino. Ahasigaye hose ni 5000 FRW. Muri VIP ni 10.000 FRW naho muri VVIP ni 20.000 FRW.

Umukino ubanza APR FC niyo yawutsinze ibitego 2-1. Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Djabel Manishimwe na Ruboneka Jean Bosco. Icya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe.

Uyu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona, Rayon Sports izakiramo APR FC, uzakinwa saa cyenda n’igice (15:30’) aho kuba saa cyenda nk’uko byari biteganyijwe kubera ko kamwe mu duce twa Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 14 kazasorezwa i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa