skol
fortebet

Umusifuzi w’Umunyarwanda yashyizwe mu bazasifura imikino ya Afrobasket

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2017

Sponsored Ad

Umusifuzi mpuzamahanga Shema Maboko Didier usifura umukino wa Basketball mu Rwanda yashyizwe mu basifuzi bazasifura imikino nyafurika igiye kubera muri Tunisiya na Senegal uyu mwaka.
Uyu musifuzi usanzwe asifura imikino mpuzamahanga yongeye kugirirwa icyizere cyane ko ari inshuro ya 5 agiye gusifura iyi mikino ya AFROBASKETnyuma yo gusifura iyabere muri Libya 2009, Madagascar 2011, Cote d’Ivoire 2013, Tunisia 2015 n’uyu mwaka izabera muri 2017 Senegal na Tunisia.
Uyu musifuzi umaze kuba (...)

Uyu musifuzi umaze kuba inararibonye mu gusifura imikino mpuzamahanga umwaka ushize yasifuye imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 yaba mu bagabo n’abagore ( FIBA world championship Men & Women U17) yabereye i Zaragoza muri Espagne.

Uyu musifuzi akaba ari mu basifuzi 26 baturutse mu bihugu bitandukanye bagiye gusifura iyi mikino nyafurika izatangira kuva taliki ya 08 kugeza 16 Nzeri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa