Umusifuzi w’Umunyarwanda yiguriye ibikoresho byo kumufasha kunoza umwuga we [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 21, Jan 2024
Ku mukino wa AS Kigali na Kiyovu Sports, abasifuzi bayobowe na Twagirumukiza Abdul Karim bari bambaye utwuma tubafasha gutumanaho ku byemezo bifatwa mu mukino.
Twagirumukiza ni we musifuzi rukumbi ukoresha iri tumanaho ku giti cye muri Shampiyona y’u Rwanda aho yaryiguriye agera kuri miliyoni 3 Frw kugira ngo akore akazi ke neza.
Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,mu ntangiriro za 2023, FERWAFA yafashe icyemezo cyo kugura utu dukoresho umunani tungana n’imikino ya Shampiyona ariko kugeza ubu ntibikoreshwa hose.
FERWAFA yabwiye Umuryango ko ibi bikoresho babiguze ndetse ko hari aho bikoreshwa ndetse ko ibyo bikoresho bimeze nk’ibyo uyu musifuzi yaguze mbere.
FERWAFA iheruka gutangaza ko mu 2024 ingengo y’imari izakoresha ari miliyari 9,9 Frw.
Benshi bakunze kwibaza ukuntu FERWAFA itarushaho kunoza ibijyanye n’imisifurire cyane ko aricyo gice gikunze guteza impaka cyane.
Abanyamakuru bakunze gushinja abasifuzi kwiba amakipe igihe bazi ko nta camera zihari zigaragaza umukino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *