skol
Kigali

Umusifuzi yakubiswe n’abakinnyi b’ikipe yasifuriye ajyanwa kwa muganga yabaye intere

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 March 2022

Umusifuzi wo muri Argentine yirukankanwe n’ikipe imwe y’umupira w’amaguru muri 2 yasifuriraga nyuma yo gutsindwa kuri penaliti ku mukino wa nyuma w’igikombe bahataniraga.

Uyu musifuzi yagerageje kwiruka ngo ahunge abakinnyi bari bafite umujinya ariko biba iby’ubusa baramufata bamutura hasi baramukubita nta mbabazi bamugira intere.

Abafana ku ruhande bahagaze barebera uru rugomo gusa bafata amashusho yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo muri Argentine Radio Jesus Maria ubwo iki gitero cy’ubugome cyabaga.

Abakinnyi b’ikipe yitwa La Puerta nibo bakubise umusifuzi nyuma yo gutsindwa mu gihe aba Sportivo Tirolesa bo ntacyo byari bibabwiye barimo bishimira intsinzi yabo.

Umusifuzi Eduardo Pastorino yajyanywe mu bitaro kugira ngo avurwe ibikomere yagize.

Perezida wa shampiyona y’ako karere, Gustavo Garcia, yafashwe amashusho nawe ari gukubitwa ubwo yageragezaga guhagarika urwo rugomo byatumye na we ajya kwivuza.

Amashusho y’ubu bugome yafashwe nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’abatarabigize umwuga ahitwa Colonia Tirolesa mu ntara ya Cordoba yo muri Argentine.

Bamwe mu barebaga uyu mukino biravugwa ko bagize uruhare mu gukubita umusifuzi n’uyu perezida wa shampiyona nyuma yo gusimbuka uruzitiro ruzengurutse ikibuga.

Amashusho yo gukubitwa kwa Garcia yerekana umugabo amutura hasi amuturutse inyuma mbere yuko undi amukubita aryamye hasi mu ruziga rwo hagati mu kibuga.

Abakinnyi umunani ba La Puerta hamwe n’abafana batatu bamaze kumenywa na polisi barafungwa.

Raporo y’uyu mukino ivuga ko La Puerta yinubiye ibyemezo byinshi by’umusifuzi umukino uri kuba mbere y’uko bajya mu mapenaliti.



Yagerageje guhunga biba iby’ubusa baramukubita mpaka abaye inteye

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba amafoto yihariye ya Perezida Kagame mu muhango wo gutaha ikibuga cya...

Amafoto atandukanye agaragaza Perezida Kagame ubwo yari yitabiriye umuhango...
21 May 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI:Perezida Kagame yigaragaje cyane mu mukino wa...

Perezida Kagame yafunguye ku mugararo ikibuga cya "Club Rafiki", i...
21 May 2022 0

Perezida Kagame yagaragaje imbamutima ze ku kuba u Rwanda rugiye kongera...

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Masaï Ujiri, umwe mu batangije...
21 May 2022 0

Coco Gauff wakunzwe na benshi muri Tennis yarangije amashuri yisumbuye...

Coco Gauff usanzwe ari umwe mu bakinnyi bakiri bato bahagaze neza muri...
21 May 2022 0

IFOTO Y’UMUNSI:Salima Mukansanga yishimiye guhura n’abayobozi muri Siporo...

Kuri uyu wa Gatandatu,mu Mujyi wa Kigali habereye Inama yiga ku Iterambere...
21 May 2022 0

Perezida Kagame yahishuye abakinnyi 5 akunda muri NBA

Mu kiganiro yagiranye n’umunya-Nigeria,Masai Ujiri uyobora Toronto Raptors...
21 May 2022 0