Umusimbura wa Cristiano Ronaldo yafashije Portugal kunyagira Ubusuwisi
Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2022
Umutoza wa Portugal, Fernando Santos, yafashe umwanzuro wo kwicaza ku ntebe y’abasimbura Cristiano Ronaldo,anyagira Ubusuwisi ibitego 6-1 birimo 3 by’umusimbura w’iki gihangange Goncalo Ramos.
Santos yagaragaje ko atishimiye imyitwarire ya Ronaldo ubwo yasimburwaga mu mukino baheruka gukina na Koreya y’Epfo kandi bwari ubwa mbere mu mikino 31 kuva mu mwaka wa 2008 adatangira mu kibuga mu marushanwa akomeye.
Portugal yirengagije ko uyu mukinnyi w’imyaka 37 adahari,inyagira Ubusuwisi (…)
Umutoza wa Portugal, Fernando Santos, yafashe umwanzuro wo kwicaza ku ntebe y’abasimbura Cristiano Ronaldo,anyagira Ubusuwisi ibitego 6-1 birimo 3 by’umusimbura w’iki gihangange Goncalo Ramos.
Santos yagaragaje ko atishimiye imyitwarire ya Ronaldo ubwo yasimburwaga mu mukino baheruka gukina na Koreya y’Epfo kandi bwari ubwa mbere mu mikino 31 kuva mu mwaka wa 2008 adatangira mu kibuga mu marushanwa akomeye.
Portugal yirengagije ko uyu mukinnyi w’imyaka 37 adahari,inyagira Ubusuwisi
ibifashijwemo na rutahizamu wa Benfica w’imyaka 21,Ramos watsinze ibitego 3 mu mukino umwe,bwa mbere muri iri rushanwa.
Concalo Ramos yatsinze ibitego 3 ku munota wa 17, 51, 67,ibindi bitsindwa na Pepe ku munota wa 33, Raphaael Guerreiro kuwa 55 na Rafael Leao ku munota wa 2 mu yongerewe kuri 90.Igitego cy’impozamarira cy’Ubusuwisi cyatsinzwe na Manuel Akanji ku munota wa 58.
G.Ramos yabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 3 mu mukino we wa mbere abanje mu kibuga mu gikombe cy’isi kuva muri 2002 ubwo byakorwaga n’Umudage Miroslav Klose.
Igitego cye cya 3 yatsinze ku munota wa 67, byari ku munota we wa 100 mu gikombe cy’isi cya 2022 dore ko yari yarakinnye indi minota 33 yonyine kuva iri rushanwa ryatangira.
Umutoza wa Portugal, yakuyemo Ramos yinjiza Ronaldo ku munota wa 74 uyu munyabigwi ahabwa amashyi adasanzwe n’abafana.
Ronaldo yashyize umupira mu nshundura ariko umusifuzi yemeza ko yaraririye.
Undi musore witwaye neza mu minota mike yakinnye ni Rafael Leao wimyaka 23,watsinze igitego cyiza cyane,cyabaye icya kabiri atsinze nyamara ahabwa iminota mike cyane yo gukina.
Portugal yatsinze biyoroheye uyu mukino,ihita ikatisha itike yo kuzahura na Maroc muri 1/4 cy’irangiza kuwa Gatandatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *