Umusimbura wa Sadio Mané mu gikombe cy’isi yahamagawe ari gukora ubukwe
Yanditswe: Monday 21, Nov 2022
Myugariro Moussa N’Diaye w’imyaka 20 niwe wahamagawe kugira ngo ajye gusimbura rutahizamu Sadio Mané wavunitse mbere gato y’uko igikombe cy’isi gitangira.
Igitangaje,uyu musore yakoze ubukwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 19 Ugushyingo 2022 hanyuma amenya ko yahamagawe nyuma y’amasaha make asoje ubukwe.
Uyu musore ukina mu ikipe y’abato ya Anderlecht mu Bubiligi yahamagawe bwa mbere na Senegal kugirango ajye gukina igikombe cy’isi cyaraye gitangiye ndetse Senegal iratangira (…)
Myugariro Moussa N’Diaye w’imyaka 20 niwe wahamagawe kugira ngo ajye gusimbura rutahizamu Sadio Mané wavunitse mbere gato y’uko igikombe cy’isi gitangira.
Igitangaje,uyu musore yakoze ubukwe kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 19 Ugushyingo 2022 hanyuma amenya ko yahamagawe nyuma y’amasaha make asoje ubukwe.
Uyu musore ukina mu ikipe y’abato ya Anderlecht mu Bubiligi yahamagawe bwa mbere na Senegal kugirango ajye gukina igikombe cy’isi cyaraye gitangiye ndetse Senegal iratangira uyu munsi ihura n’Ubuholandi.
Senegal iri mu gikombe cy’isi nyuma yo kwegukana icya Afurika mu mwaka ushize ndetse ikanasezerera Misiri mu gushaka iyi tike.
Iri mu itsinda A hamwe n’Ubuholandi,Ecuador na Qatar.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *