skol
fortebet

Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 03, Oct 2018

Sponsored Ad

Umusore wo muri Philippines witwa Jeffrey Delrio yakoze agashya apanga n’abapolisi,babeshya umukunzi we ko yakoze impanuka ya moto,ageze aho bamubwiye ko umukunzi we yaguye ,uyu musore ahita ahaguruka amusaba ko yamubera umugore,mu buryo bwatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Muri aya mashusho ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga,Jeffrey Delrio yaripfushije aryama mu muhanda,uyu mukunzi we ahagera ari kurira amarira menshi aziko umukunzi we yapfuye,uyu mupolisi agerageza kumwihanganisha nibwo uyu musore yahise ahaguruka abikura impeta amusaba ko bashyingiranwa,arabyemera.

Aka gashya kabereye mu gace kitwa Cotabato gaherereye mu majyepfo ya Philippines kari guca ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi bari kugenda bakwirakwiza aya mashusho yafashwe ku wa 30 Nzeri uyu mwaka.

Uyu mukobwa wakundanaga na Delrio witwa Shiela Parayanon yari yataye umutwe bikomeye ndetse aziko umukunzi we byarangiye gusa akimara kumenya ko ari agakino bamukinnye,yarize arahogora ndetse akubita inshyi uyu mukunzi,mbere yo kwemera ubusabe bwe.

Umusore w’inshuti y’aba bombi witwa Mark Apura wafashe aya mashusho y’aba bombi yavuze ko basanzwe bafitanye urukundo rudasanzwe ariyo mpamvu uyu musore yakoresheje imbaraga zidasanzwe kugira ngo umuhango wo kwambika impeta umukunzi we ube agatangaza.



Delrio ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoreye umukunzi we

Ibitekerezo

  • Kbs iyi ji surprise pe

    iyiyo nisawa naho ureke babandi bajya murusengero bakatubeshya ngo surprise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa